Kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Ukuboza 2018 nibwo ikipe ya Gicumbi FC yasigaranywe n’umutoza Banamwana Camarade nyuma yo kwirukana Bizimana Abdul Bekeni, yasuye AS Kigali kuri Stade ya Kigali.
Ntabwo iyi kipe yo mu Majyaruguru yorohewe kuko yanyagiwe n’ikipe ya Masudi Djuma, yari imaze imikino itandatu idatsinda. Yagiye muri uyu mukino iri mu mwuka mwiza nyuma yo gutsinda imikino ibiri iheruka aho yanyagiye Bugesera FC 3-0, ikanatsinda Kiyovu Sports 1-0.
Masudi Djuma yari yakoze impinduka mu bakinnyi asanzwe akoresha aha umwanya rutahizamu w’Umurundi Ndarusanze Jean Claude wari umaze iminsi adakoreshwa naho Nshimiyimana Marc Govin abanza nka myugariro w’iburyo ahasimbuye Rachid Leo.
Izi mpinduka zatanze umusaruro kuko AS Kigali yanyagiye Gicumbi ibitego bitandatu byose ku busa byatsinzwe na Ngando Omar ku munota wa 21, murumuna we Ally Niyonzima yugamo ku munota wa 27 naho Ndarusanze Jean Claude abasoreza igice cya mbere atsinda ku munota wa 31.
Mu gice cya kabiri Abanyamujyi ntibazuyaje kuko Kibengo Jimmy Mbaraga yatsinze igitego cya kane ku munota wa 46, yongera gutsinda ikindi ku munota wa 72 naho Faruk Ruhinda Ssentongo Seifi asoza umukino atsinda igitego cya gatandatu ku munota wa 89.
Aya manota yatumye AS Kigali izamuka iva wa 12 ijya ku mwanya wa gatandatu n’amanota 13 inganya na AS Muhanga, Kiyovu Sports na Marines FC ariko izirusha umubare w’ibitego izigamye.
Indi mikino y’umunsi wa 10 wa shampiyona
Kuwa Kabiri
• Espoir FC 0-0 Rayon Sports FC
• Marines Fc 1-0 Kirehe FC
• Sunrise FC 1-1 Police FC
Kuwa Gatatu
• AS Kigali 6-0 Gicumbi
• Mukura VS vs Amagaju FC (Umukino warasubitswe)
• Etincelles FC 3-0 Musanze FC
Kuwa Kane
• APR FC vs SC Kiyovu (Stade de Kigali)
• AS Muhanga vs Bugesera FC (Stade Muhanga)


















TANGA IGITEKEREZO