Daring Club Motema Pembe yakiniraga mu rugo, yabaye ikipe imwe rukumbi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi yatsinze kandi igakomeza mu rindi jonjora mu irushanwa yari isanzwemo nyuma y’uko AS Vita Club yasezerewe naho TP Mazembe ikava muri Champions League.
Iyi kipe y’umutoza Alain Landreut yongeye gutsinda ibitego 2-1 nk’uko byagenze i Kigali, ikomeza mu ijonjora rya gatatu ribanziriza amatsinda ku giteranyo cy’ibitego 4-2 mu mikino yombi.
Muri uyu mukino wabereye kuri Stade des Martyrs, Katy Katulondi yafunguye amazamu ku munota wa 27 mu gihe byasabye AS Kigali gutegereza umunota wa 43, yishyurirwa na Kwizera Pierrot.
Karim Kimvuidi yatsinze igitego cya kabiri cya DCMP ku munota wa 48, cyashyize iherezo ku cyizere cya AS Kigali yasabwaga gutsinda kugira ngo yizere gukomeza.
Mu ijonjora rya CAF Confederation Cup rikurikiraho, rizakinwa hagati ya tariki ya 26 Ugushyingo n’iya 3 Ukuboza 2021, DCMP izahura n’imwe mu makipe yasezerewe muri CAF Champions League arimo APR FC yo mu Rwanda.
Umutoza wa AS Kigali, Nshimiyimana Eric, yari yitabaje abakinnyi barimo Ntwari Fiacre, Kwitonda Ally, Ishimwe Christian, Rurangwa Mossi, Bishira Latif, Mugheni Fabrice, Kwizera Pierrot, Haruna Niyonzima, Uwimana Guillain, Shaban Hussein na Saba Robert.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!