Ni umukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup wabaye ku Cyumweru, tariki 16 Ukwakira 2022, i Benghazi muri Libya.
Al Nasr ni yo yawutangiye isatira cyane ishaka igitego cyahagurutsa imbaga y’abafana bari buzuye stade Martyrs Benina.
Iyi kipe yakinaga bitandukanye ni uko yitwaye i Huye mu mukino ubanza, yasatiraga izamu rya AS Kigali ariko Ntwari Fiacre waruririnze agahagarara kigabo.
Ku munota wa 28, Niyonzima Haruna yacomokanye umupira neza yihuta bamutereka hasi umusifuzi atanga coup franc ariko Kalisa Rashid ayiteye umupira ujya hejuru y’izamu.
AS Kigali yakomeje gutambaza umupira neza ariko byagera imbere y’izamu bikanga ndetse ibura igitego burundu.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, kugeza icyo gihe icyizere cyari kigihari.
Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga ku ruhande rwa Al Nasr yari mu rugo ariko umunyezamu Ntwari Fiacre akomeza kuyibera ibamba.
AS Kigali na yo yakinaga neza, yanyuzagamo igasatira izamu rya Al Nasr. Hari nk’aho Umurundi Shaban Hussein Tchabalala yazamukanye umupira neza ariko umusifuzi avuga ko yaraririye.
Al Nasr yo yakomeje gushaka igitego cy’intsinzi, abakinnyi ba yo bagenda bakoresha amakosa abasore ba AS kigali, ariko coup franc bateraga ntibazibyaze umusaruro.
Uko iminota yigiraga imbere ni ko n’umukino washyuhaga kurushaho kuko amakipe kugeza ku munota wa 66 yanganyaga ubusa ku busa.
Ku munota wa 69 ni bwo Abdelsalam Alaquob wa Al Nasr yafunguye amazamu, atsinda igitego cyahesheje ikipe ye intsinzi nyuma yo guhererekanya neza umupira inshuro esheshatu AS Kigali itarawukoraho.
Abafana bari muri stade bahise bacana amatara bongeza umurindi ari na ko baririmbiraga rimwe mu gutera ingabo mu bitugu ikipe yabo.
Umutoza Cassa Mbungo André wa AS Kigali yakoze impinduka ku munota wa 77, Djuma Lawrence asimbura Mugheni Fabrice mu gihe Man Yakre yasimbuye Rugirayabo Hassan.
Ku munota wa 80, abakinnyi ba Al Nasr batangiye kwivunikisha bya hato na hato mu rwego rwo gutinza iminota, ari na ko ikipe yose yari yasubiye inyuma mu kurinda igitego yatsinze.
AS Kigali yakomeje gusatira nyuma y’impinduka yari imaze gukora, ndetse ku munota wa 85, Djuma yateye koruneri neza Bishira Latif awuteye umunyezamu wa Al Nasr awufatira ku murongo.
Umunya-Cameroun Man Yakre yongeye kuzamukana umupira neza ariko awuteye uca ku ruhande, andi mahirwe arabura.
AS Kigali yakomeje gusatira ariko no mu minota ine y’inyongera ntiyabasha kubona igitego.
Umukino warangiye Al Nasr itsinze AS Kigali igitego 1-0, ikomeza mu cyiciro cya gatatu cya CAF Confederation Cup, aho izahura n’ikipe yasezerewe muri CAF Champions League.
AS Kigali yatsinze igitego kimwe gusa mu mikino ine yakinnye, yongeye kunanirwa kugera ku ntego zayo zo kugera mu matsinda y’imikino Nyafurika ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!