Umukino wa AS Kigali na Etincelles FC watangiye utuje cyane amakipe yombi yigana bikomeye byatumaga utaryoha. Igice cya mbere kitabonetsemo uburyo bw’ibitego bufatika cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Mu gice cya kabiri, amakipe yombi yatangiranye impinduka, umunyezamu wa Etincelles, Arakaza MarcArthur wari wakomeje kuryama mu kibuga yasimbuwe na Nishimwe Moïse na Longa Longa Prince yinjira mu kibuga.
Umutoza wa AS Kigali, Guy Bukasa nawe yakoze impinduka eshatu, Dusingizimana Gilbert asimbura Ngabonziza Guilain, Kevin Ebene asimbura Felix Koné, mu gihe Akayezu Jean Bosco yasimbuye Ndayishimiye Thierry.
Mu minota 55, Ikipe y’Umujyi yatangiye gusatira, Hussein Tchabalala na Ebene batangira guhusha uburyo bw’ibitego ku mipira yakurwagamo n’umunyezamu Nishimwe.
Nyuma yo gukomeza gusatira cyane, AS Kigali yafunguye amazamu ku munota wa 67, ku gitego cyatsinzwe na Ishimwe Fiston nyuma yo gucenga ba myugariro ba Etincelles FC.
Muri iyi minota, Ikipe y’i Rubavu yarushwaga cyane kuko abakinnyi bayo nka Kakule Mukata Justin, Niyonkuru Sadjat na Bendeka Gedeon bagowe cyane n’ubwugarizi bwa AS Kigali kandi aribo isanzwe yubakiyeho umukino.
Mu minota yinyongera, Raphael Osaluwe yazamukanye umupira yihuta atera ishoti umunyezamu, Nishimwe arikuramo.
Umukino warangiye AS Kigali yatsinze Etincelles FC igitego 1-0, ifata umwanya wa gatanu n’amanota 42, mu gihe iyi kipe y’i Rubavu yagumye ku mwanya wa 12 n’amanota 32.
Undi mukino wabaye uyu munsi, Musanze FC yatsinze Amagaju FC ibitego 2-1.
Tuyisenge Arsène yafashije Rayon Sports kuva i Ngoma yemye
Rayon Sports yatsinze Muhazi United ibitego 2-0 byose bya Tuyisenge Arsène, bituma imibare y’iyi kipe yo mu Burasirazuba ikomeza kuba mibi kuko itari yizera kuguma mu Cyiciro cya Mbere.
Gikundiro yihariye uyu mukino cyane mu gice cya mbere, mu gihe Muhazi itabyazaga umusaruro uburyo buke yabonaga imbere y’izamu ryari ririnzwe na Khadime Ndiaye.
Umutoza wa Rayon Sports, Julien Mette yatangiranye impinduka igice cya kabiri, Youssef Rharb asimburwa na Tuyisenge Arsène waje no guhindura umukino.
Ku munota wa 75, Tuyisenge yacomekewe umupira mwiza asiga abakinnyi b’inyuma ba Muhazi United aroba umunyezamu Nzana Ebini Iniace atsinda igitego cya mbere.
Gikundiro yakomeje kwiharira umupira, inahusha uburyo bwinshi butandukanye. Ku munota wa 90, Tuyisenge yongeye kureba umunyezamu wa Muhazi United wari uhagaze nabi, amutera umupira muremure uragenda uruhukira mu izamu atsinda igitego cya kabiri.
Nyuma y’umukino, Umutoza wa Muhazi United, Ruremesha Emmanuel, yavuze ko abakinnyi be bazize kujenjeka no kumva ko bakeneye inota rimwe gusa ngo ribagumishe mu Cyiciro cya Mbere.
Ati “Twahaye umwanya Rayon Sports irakina kandi mu gice cya mbere twari twababujije. Abakinnyi banjye basubiye inyuma babasangayo barangije badutsinda igitego kimwe, twahise dusatira ngo twishyure ariko abakinnyi bakoze amakosa bahita badutsinda ikindi gitego. Byatumye tujya mu mibare mibi idusaba gushaka amanota mu mikino ibiri dusigaje.”
Umutoza wa Rayon Sports, Julien Mette, yashimiye abakinnyi be bishatsemo imbaraga nyuma yo gusezererwa mu Gikombe cy’Amahoro mu ntangiriro z’iki cyumweru. Yakomeje avuga ko intego bari bihaye muri uyu mwaka zose zayoyotse ariko ko bifuza gutsinda imikino isigaye kugira ngo bakomeze gushimangira umwanya wa kabiri.
Imikino ya Shampiyona izakomeza ku Cyumweru, tariki 28 Mata 2024, aho Sunrise FC izakira Gorilla FC, Etoile de l’Est yakire Marines FC, mu gihe Gasogi United izakina na APR FC. Imikino yose iteganyijwe saa 15:00.
Amafoto: Ingabire Nicole




















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!