Umukino wa AS Kigali na Gasogi United watangiye amakipe yombi akinira cyane hagati mu kibuga kuko mu minota umunani nta kipe yari yagerageje uburyo imbere y’izamu ry’indi.
Ku munota wa 12, Djuma Lawrence yacomekeye umupira Tchabalala ariko umunyezamu Cuzuzo Aimé Gaël asohoka neza umupira awumukura ku mutwe.
Gasogi United yanyuzagamo igasatira, nk’aho ku munota wa 20 Rugangazi Prosper yagerageje gutungura umunyezamu ashotera kure ariko Ntwari Fiacre aba maso umupira awufata neza.
Ku munota wa 26, Ngono Guy yacenze Rugirayabo Hassan ahindura umupira imbere y’izamu ariko Maxwell awushyize ku mutwe umupira uca hanze gato y’izamu.
Nyuma y’umunota wa 30, umukino washyushye aho umupira wavaga ku izamu rimwe ijya ku rindi ariko ba myugariro b’amakipe yombi bakabyitwaramo neza.
AS Kigali yakomeje gusatira ihanahana neza hagati mu kibuga ariko ba rutahizamu bakananirwa gutera mu izamu. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
AS Kigali yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Tuyisenge Jacques asimbura Félix Koné. Iyi Kipe y’Umujyi wa Kigali yakomeje gusatira ariko Man Ykre gushyira umupira mu izamu biramwangira.
Ku munota wa 61, AS Kigali yazamutse neza cyane Djuma Lawrence atera ishoti rikomeye ariko umupira uca hanze gato y’izamu.
AS Kigali yari yacumbitse imbere y’izamu rya Gasogi United, ku munota wa 64 Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya yahinduye umupira imbere y’izamu usanga Shabani Hussein Tchabalala ahagaze wenyine, awufungira ku gatuza arekura ishoti atsinda igitego cya mbere cya AS Kigali.
Gasogi united yatangiye gukora impinduka Rugangazi Prosper asimburwa na Ishimwe Kevin mu gushaka kongera imbaraga mu busatirizi.
Impinduka zatangiye kugaragara Gasogi United itangira gusatira bikomeye ishaka kwishyura igitego ari nako ibona coup franc na koruneri nyinshi.
AS Kigali yakomeje gusatira ariko Tuyisenge Jacques na Tchabalala batera imipira umunyezamu Cuzuzo akayikuramo neza.
Gasogi United yakomeje gusatira ishaka kwishyura igitego ibona koruneri nyinshi ariko igitego kiranga kirabura. Umukino warangiye AS Kigali itsinze Gasogi United igitego 1-0.
Wabaye umukino wa kane AS Kigali itsinze muri iyi shampiyona. Iyi kipe kuri ubu ifite amanota 12 mu gihe Gasogi United mu mikino itandatu imaze gukina, iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 10.
Undi mukino wabaye kuri iki Cyumweru, Etincelles FC yatsinze Mukura VS ibitego 2-1 iwayo kuri Stade Umuganda.
Nyuma y’Umunsi wa Karindwi wa Shampiyona, Kiyovu sports ni yo iyoboye urutonde rusange n’amanota 16, Rayon Sports ni iya kabiri ifite 15, Musanze FC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 12 mu gihe AS Kigali yageze ku wa kane n’amanota 12.
Amafoto: Ntare Julius



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!