Ibitego bya Songa Isaïe na Kabula Mohamed byahaye intsinzi AS Kigali yicara ku mwanya wa kabiri mu gihe Peter Otema yatsinze icy’impozamarira, umukino wa kane Rayon Sports itabona intsinzi.
Ni umukino wa kabiri, umutoza Andy Mfutila yari atoje nyuma yo kunganya na Kiyovu Sports. Iyi kipe y’i Nyanza yaherukaga kunganya na Sunrise muri shampiyona no gutsindwa na Police FC mu gikombe cyo kurwanya ruswa.
Songa Isai yasimbuye Ndikumana Bodo wagize imvune, igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye nta gitego ariko uburyo bukomeye bwabonetse ku mpande zombi.
Nyuma yo kugaruka mu kibuga, Songa Isaïe yinjiranye umupira muri rubuga rwa Rayon Sports, atsinda igitego cya mbere cya AS Kigali.
Rayon Sports yongereye imbaraga mu gushaka kugombora igitego, Hategekimana Aphrodis “Kanombe” asimburwa na Uwambazimana Leon.
Nshimiyimana Eric yakuyemo Sugira Erneste asimburwa na Kabula Mohamed wagiye gukinana na Hakili Mabula hagai bugarira.
Iki gitutu cyatumye umunyezamu wa AS Kigali, Shamiru Bate atera nabi umupira yagombaga kuba yafashe, ujya mu izamu rye, Peter Otema asongamo.
AS Kigali yahise isubiza bwangu, Kabula atsinda igitego cy’umutwe, intsinzi ya gatandatu ikurikira kunganya gatatu. Mu cyumweru kimwe, AS Kigali yatsinzemo APR FC, Police FC na Rayon Sports.
Umutoza wa Rayon Sports yavuze ko abafana babaye bihangana bagakomeza kuba hafi ikipe kuko bagifite imikino mu gice kibanza cya shampiyona.
Yagize ati “Twatsinzwe igitego nyuma yo gutakaza umupira nyamara twari tumaze kunganya. Abafana barabaye ariko ni umupira w’amaguru turacyafite indi mikino bagomba kutuba hafi.”
Nubwo Rayon Sports imaze imikino ine nta ntsinzi, Mfutila yavuze ko bakomeje gukina nk’ubu byagaragaye muri uyu mukino.
Mfutila ati “ Ibyabaye byabaye, twakinnye neza tugumana umupira ahubwo natunguwe, Rayon Sports izatsinda imikino iri imbere.”
AS Kigali yagiye gukina na Rayon Sports ari iya gatatu nubwo banganyaga amanota n’ibitego bazigamye, Nshimiyimana yavuze ko ari amanota bari bakeneye.
Yagize ati “ Intego yari ugutsinda kuruta kugumana umupira. Sinavuga ko hari ikipe yarushaga indi gusa amahirwe babonye ntibayabyeje umusaruro.”
Undi mukino wabaye Kiyovu Sports yaguye miswi na Gicumbi.
AS Kigali ya kabiri muri shampiyona izakinira umunsi wa 11 wa shampiyona i Rusizi na Espoir mu gihe Rayon Sports izajya kuri stade Umuganda gukina na Marines yahatsindiye Police FC inganya na APR FC.



















TANGA IGITEKEREZO