Ikipe ya AS Kigali yegukanye igikombe cy’Amahoro nyuma yo kunyagira AS Muhanga ibitego 3-0 mu mukino wa nyuma wabahuje kuri uyu munsi tariki ya 6 Nyakanga 2013.
Ikipe ya AS Kigali yegukanye intsinzi y’igikombe cy’amahoro ku nshuro ya mbere, ibitego bitatu byose yatsinze, bibiri yabibonye mu minota ya mbere y’umukino ikindi cy’agashinguracumu ikibona mu gice cya kabiri.
AS Kigali ni ubwa mbere ikojeje imitwe y’intoki ku gikombe cy’amahoro, ikaba izanaserukira u Rwanda umwaka utaha mu mikino y’amakipe yatwaye ibikombe byinshi iwayo. Ni ubwa mbere igiye gusohokera igihugu.
Icyo gikombe igitwaye giherekejwe n’akayabo ka miliyoni indwi z’amafaranga y’u Rwanda, ikipe ya AS Muhanga yabaye iya kabiri ihabwa igihembo kingana na Miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, na ho Bugesera FC na APR FC buri imwe ihabwa Miliyobi ebyiri n’ibihumbi Magana abiri na mirongo itanu, kuko zagombaga gukinira umwanya wa Gatatu ariko kuko APR FC yari hanze mu mikino ya CECAFA Kagame Cup, abayobozi b’amakipe yombi bumvikana kugabana ayo mafaranga.
AS Kigali ije yiyongera kuri Rayon Sports izasohokera u Rwanda umwaka utaha mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo.
Amarushanwa y’igikombe cy’amahoro yatewe inkunga na Imbuto Foundation na Global Fund, ku nsanganyamatsiko igira iti “Turwanye Malaria turyama buri joro, mu nzitiramibu iteye umuti.”



















TANGA IGITEKEREZO