00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

As Kigali yihimuye kuri Rayon Sports, Rwamagana yihererana Etincelles

Yanditswe na

Manzi Lema Jules

Kuya 24 September 2015 saa 07:11
Yasuwe :

Kuri uyu wa 23 Nzeli, mu mukino wa Kabiri wa shampiyona y’u Rwanda Azam Rwanda Premier League, ikipe ya AS Kigali yatsinze Rayon Sports ibitego bibiri kuri kimwe kuri Stade y’i Muhanga.

AS Kigali yafunguye amazamu ku munota wa 39 ku gitego cyatsinzwe na Rodrigue Murengezi ku burangare bwa ba myugariro batabashije guhagarara neza, maze umuzamu Ndayishimiye Eric ntiyabasha kugarura umupira igice cya mbere kirangira ari kimwe ku busa.

Mu gice cya kabiri ku munota wa 67 Rayon Sports yatsinzwe igitego cya kabiri na Yusuf Ndayishimiye bakunze kwita Kabishi ku mupira mwiza yahawe na Mwizerwa Yamini.

Umupira uri hafi kurangira nibwo Rayon Sports yagomboyemo igitego kimwe ku munota wa 89 gitsinzwe na Davis Kasirye, rutahizamu ukomoka muri Uganda wari winjiye mu kibuga asimbuye Fabrice Mugeni.

Nyuma y’umukino umutoza wa Rayon Sports David Donadei yavuze ko ikipe ititwaye neza uko yabishakaga ariko avuga ko nta gikuba gicitse kuko n’ikipe bakinaga nayo ikomeye.

Yavuze ko yabanje Davis Kasirye hanze kubera ko ataragira imbaraga za rutahizamu nyawe.

Rayon Sports na AS Kigali i Muhanga

Ati:” Kasirye ni umukinnyi mwiza ariko aracyafite byinshi byo gukosora no kongera imbaraga(phyisique).”

AS Kigali yishimiye gutsinda umukino wa mbere muri shampiyona no kuba ibashije kwihimura kuri Rayon Sports yayitesheje igikombe cya shampiyona umwaka ushize mu mukino wabereye i Muhanga tariki 19 Mata 2015.

Umutoza Eric Nshimiyimana wa AS Kigali yavuze ko ubushize yazize kuba hari abakinnyi batari bameze neza ariko urugendo rwo gushaka igikombe rukomeje nubwo rukomeye.

Ati:” Ubushize hari bamwe mu bakinnyi batari bameze neza byadukoze ho. Uyu munsi ibyo twateguye byose byagenze neza. Rayon Sports ni ikipe ikomeye icyo twayirushije ni ukubyaza umusaruro buri mahirwe twabonye.”

Nyuma y’umunsi wa kabiri wa shampiyona Police FC niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona ikaba imaze gutsinda imikino yayo yose n’amanota atandatu, ikurikiwe na Rwamagana yazamutse mu kiciro cya mbere uyu mwaka.

Imikino yabaye uyu munsi muri rusange

Rayon 1 – 2 AS Kigali
Musanze 1 – 0 Gicumbi
Rwamagana City 2 – 0 Etincelles
Marines 1 – Sunrise FC

Amafoto: Ruhago Yacu


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages