00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AS Kigali yiyubatse yaba yageze no mu kugura abafana, ku isonga Rwarutabura

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 29 August 2017 saa 11:48
Yasuwe :

Ikipe y’umupira w’amaguru y’Umujyi wa Kigali, AS Kigali, ikomeje kwiyubaka mu mpande zose, aho nyuma yo kugura abakinnyi bakomeye bivugwa ko itangiye no gushaka kwibikaho abafana bakomeye cyane, ihereye kuri Rwarutabura wa Rayon Sports.

Iyi kipe yarangije shampiyona iri ku mwanya wa Kane, mu bakinnyi bakomeye imaze kugura harimo, Nshuti Dominique Savio wakiniraga Rayon Sports, Mbaraga Jimmy wakiniraga Marines FC; Ishimwe Kevin yakuye muri Pepinière FC na Ngama Emmanuel wahoze akinira Mukura VS; ikaba yizeye gusinyisha n’abandi barimo Umurundi Laudit Mavugo wakiniraga Simba SC yo muri Tanzania n’umuzamu wa Mukura VS Mazimpaka André.

Nyuma y’abo bakinnyi, amakuru avuga ko AS Kigali yatangiye kureshya abafana bakomeye, ihereye ku wa Rayon Sports uzwi ku izina rya Rwarutabura, aho biri kuvugwa ko aramutse ayemereye yamuhemba ibihembo birimo no kumugurira inzu.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Rwarutabura, yavuze ko AS Kigali yamwifuje ariko ko nta masezerano barasinyana ngo abe yatangira kuyifana.

Yagize ati “Ubu se nakubwira ibintu bitaracamo koko? Nibicamo ndakubwira. Njyewe sindabyemera neza […]. Nibicamo ndaza kukubwira.”

Abajijwe niba AS Kigali azayemerara yagize ati “Nyine biterwa n’amasezerano wasinya n’ibyo wabategeka cyangwa nabo bagutegeka, ukumva ko bicamo cyangwa ntibicemo.”

Nubwo Rwarutabura wihebeye Rayon Sports (Gikundiro) kuva kera aterura neza ngo yemeze ko yareka kuyifana, yaciye amarenga ko ayandi makipe yo mu Rwanda ashobora kuyafana ukuyemo umukeba wa Gikundiro, APR FC.

Yagize ati “Kubaka izina birahenze kandi wa mugani kuri iki gihe ubu ni ubucuruzi, urukundo ruba ari urukundo kandi nawe aho ugiye ukanashaka n’ibirayi by’abana […] Nta yindi kipe ndafana ni Gikundiro yanjye yonyine, wenda iyindi kipe najyamo ni Police, APR sinayijyamo.”

Rwarutabura yakomeje avuga ko AS Kigali ariyo iri ku mushaka ngo abe yayifana kuko ngo amaze kuba ‘umu-star’ kandi ngo uwamamaye abamukeneye baramushaka ntabashaka.

Ushinzwe imibereho y’Ikipe ya AS Kigali, Nshimiye Joseph, yahakanye aya makuru, avuga ko uretse kubona Rwarutabura akurikirana imyitozo nk’abandi nta kindi bigeze bavugana.

Yagize ati “Ibyo simbizi, ni kimwe n’uko n’abandi bafana baza aha. Uko mubizi, mu Rwanda nta kugura abafana bihaba niyo mpamvu ababivuga ntazi aho babivana […] Njye kugeza ubu mubona aho ku kibuga mu myitozo buri munsi ariko nta kumureshya. Yakurikiye ngira ngo abakinnyi benshi bavuye muri Rayon Sports barimo Savio n’abandi beza.”

Yakomeje avuga ko ubu AS Kigali isigaye igira abantu benshi bitabira imyitozo yayo bityo na Rwarutabura ari muri urwo rwego azamo.

Umufana ukomuye wa Rayon Sports, Rwarutabura ashobora kujya gushakira umugati muri AS Kigali
Rwarutabura nk'umufana ufite izina rikomeye yagiye anegukana ibihembo bitandukanye bitangwa na Azam, Umuterankunga mukuru wa shampiyona y'u Rwanda
Rwarutabura ni umwe mu bafana bakomeye bihebeye Rayon Sports
Rwarutabura (iburyo) n'abakinnyi ba Rayon Sports barimo Moussa Camara na Rwigema Yves (inyuma) mu byishimo nyuma yo gutwara igikombe cya shampiyona ya 2016/2017
Rwarutabura ni umufana ukomeye w'Ikipe y'Igihugu Amavubi. Aha ateruye Rujugiro, ufana APR FC, ubwo u Rwanda rwari muri Uganda mu gushaka itike yo gukina CHAN

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages