AS Monaco ikipe yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy’u Bufaransa nyuma y’aho ikoreshereje miriyoni zigera kuri miriyoni 130 z’amayero igura bakinnyi batandukanye nka Falcao, Rodriguez ndetse na Moutinh, kuri ubu ishishikajwe no gutanga izindi miriyoni 100 z’amayero ngo igura umukinnyi Christiano Ronaldo.
Nk’uko bitangazwa n’Ikinyamakuru Independent kivuga ko uyu mukinnyi Christiano Ronarldo ufite inkomoko y’igihugu cya Portugal ukinira ikipe ya Real Madrid yo mu gihugu cya Espagne, aramutse aguzwe aka kayabo ka miriyoni 100 z’Amayero yaba abaye umukinnyi wa mbere ku Isi uguzwe akayabo k’Amayero agera kuri miriyoni 100 mu mateka ya ruhago.
Gusa n’ubwo uyu mukinnyi Christiano Ronaldo yagurwa aka kayabo k’izi miriyoni 100 z’Amayero bigatuma aba umukinnyi wa mbere uguzwe amafaranga menshi ku isi ya rurema, ntibyaba ari ubwa mbere bibaye kuri uyu mukinnyi kuko n’ubu uyu niwe ukiri ku mwanya w’umukinnyi waguzwe amafaranga menshi, aho yaguzwe miliyoni 94 n’ikipe ya Real Madrid imukura muri Manchester United muri 2008.
Uyu mukinnyi Christiano Ronaldo aramutse aguzwe miriyoni 100 z’amayero na AS Monaco, biravugwa ko yajya ahembwa miriyoni 20 z’Amayero k’umwaka mugihe ikipe ya Real Madrid yari yemeye kumuha miriyoni 16 ku mwaka, ibi nabyo bikaba byamugira umukinnyi wa mbere uhembwa amafaranga menshi ku Isi.
Ukugurwa kw’uyu mukinnyi Christiano Ronaldo kugirango bigerweho neza bizagirwamo uruhare cyane n’umujyanama we witwa Jorge Mendes.



















TANGA IGITEKEREZO