00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AS Muhanga yashinje Espoir FC gukinisha abakinnyi batujuje ibisabwa

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 15 May 2024 saa 07:33
Yasuwe :

Ikipe ya AS Muhanga yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) irisaba gukurikirana Espoir FC yamaze umwaka wose ikinisha abakinnyi barenze abemewe harimo n’abafite imyirondoro myinshi.

Ibaruwa yanditswe n’ubunyamabanga bwa AS Muhanga ku wa Mbere, tariki ya 13 Gicurasi 2024, igaragaza ibirego byinshi bikubiyemo ibyaha by’umupira w’amaguru byakozwe na Espoir FC.

AS Muhanga yanditse ibaruwa igira ngo itange ikirego iregamo Espoir FC kubera ko ikinisha abakinnyi mu buryo bunyuranyije n’amategeko agenga amarushanwa by’umwihariko ay’Icyiciro cya Kabiri mu Rwanda.

Impamvu ya mbere yagaragajwe ni iy’uko Espoir FC yakinishaga abakinnyi 34 bafite ibyangombwa byo gukinira ikipe nkuru aho kugira 30 gusa. Bane barenga kuri uwo mubare bakorewe ibyangombwa bigaragaza ko ari abakinnyi b’ikipe y’abato (junior).

AS Muhanga igaragaza ko aba bakinnyi bane bari bafite ibyangombwa mpimbano bakagombye kuba bafite imyaka itarenze 20 gusa bo bakaba bari banayirengeje.

Abo bakinnyi ni Watanga Christian Milembe, Barengayabo Abdallah, Biraboneye Aphrodice na Joseph Njanjali.

Iyi kipe yo mu Karere ka Muhanga kandi ikomeza ivuga ko usibye kuba Watanga Christian Milembe arengeje imyaka, atagaragara no ku rutonde rw’abafite ibyangombwa muri FERWAFA.

Uyu Milembe ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agaragazwa kandi nk’ufite imyirondoro itatu itandukanye kuko FIFA imugaragaza nka Christian Watanga Milembe aho kuba Christian Watanga Mulemba.

Uyu mukinnyi kandi inshuro zose yagaragaye kuri lisiti y’abakinnyi ntiyigeze yandikwa amazina yose, handikwaga Christian Watanga M.

AS Muhanga yasoje isaba FERWAFA ko “tubasaba gukurikiza amategeko agenga ihindura ry’umukinnyi uva mu ikipe ajya mu yindi, kumenya impamvu Espoir FC yemerewe gukoresha abakinnyi barenze umubare wagenwe n’amategeko ya FERWAFA.”

Yakomeje igira iti “Tukaba dusoza dusaba ko imikino yose ikipe ya Espoir FC yakinishijemo aba bakinnyi batujuje ibisabwa yayiterwaho mpaga kuko byatumye ibona amanota idakwiye kandi natwe iyo twemererwa kugira umubare w’abakinnyi urenga tuba twarongeyemo abandi bakinnyi.”

Espoir FC iri mu makipe ane yemerewe gukina ijonjora rizatanga amakipe abiri agomba kujya mu Cyiciro cya Mbere harimo Intare FC, Rutsiro FC ndetse na Vision FC.

Iyi kipe yo mu Karere ka Rusizi iramutse itewe mpaga yahita itakaza umwanya wa kabiri bityo bigaha amahirwe AS Muhanga ikajya ku mwanya wa kabiri na yo ikazakina imikino ya nyuma.

Espoir FC ishobora guhanirwa kumara umwaka wose ikinisha abakinnyi barimo n'abatemewe
AS Muhanga yagera ku mikino ya nyuma mu gihe Espoir FC yahabwa ibihano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages