Muri aya matora azaba ku wa Gatandatu tariki ya 24 Kamena, byibuze imyanya umunani muri 12 izahatanirwa, yose iriho umukandida umwe uhereye kuri uwo wa Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, uba utegerejweho impinduka zikomeye muri uyu mukino ukundwa n’Abanyarwanda hafi ya bose.
Indi ni uwa Visi Perezida wa Mbere ushinzwe Imiyoborere n’Imari uriho Habyarimana Marcel n’uwa Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekinike uriho Mugisha Richard utamenyerewe mu mupira w’u Rwanda.
Hari kandi uwa Komiseri ushinzwe kumenyekanisha Ibikorwa no Gushaka Inkunga uriho Rwankunda Quinta, uwa Komiseri ushinzwe Tekinike n’Iterambere ry’Umupira w’Amaguru uriho Habimana Hamdan, uwa Komiseri ushinzwe Umupira w’Amaguru w’Abagore uriho Mukankaka Ancille, uwa Komiseri ushinzwe Amategeko uriho Gasarabwe Claudine n’uwa Komiseri ushinzwe Ubuvuzi bwa Siporo uriho Gatsinzi Herbert.
Imyanya ine izaba iriho ihangana ariko na bwo rishobora kuba urwiyerurutso kubera abifuzwa nk’uko abakurikirana ruhago y’u Rwanda bakunda kubivuga, irimo uwa Komiseri ushinzwe Imari uriho abakandida babiri ari bo Rugamba Jean Marie na Niwemugeni Chantal.
Niwemugeni arahabwa amahirwe kuko muri FERWAFA, uyu mwanya wakunze guhabwa umugore ndetse iri Shyirahamwe riri mu bigo bigendera ku ihame ryo kugira abagore batari munsi ya 30% mu buyobozi bwaryo.
Ku mwanya wa Komiseri ushinzwe Amarushanwa hari Turatsinze Amani Evariste uhabwa amahirwe kuko asanzwe akora muri FERWAFA ndetse akaba yarayoboye Etincelles FC, akazaba ahanganye na Nyiringabo Rodrigue Diallo.
Rurangirwa Louis wiyamamarije kuyobora FERWAFA inshuro ebyiri, ariko ntabigereho, kuri ubu ahanganye na Ntageruka Jérôme ku mwanya wa Komiseri ushinzwe Umutekano n’Imyitwarire myiza mu mukino mu gihe umwanya wa Komiseri ushinzwe Amakipe y’Igihugu uhanganiwe n’abantu batatu ari bo Bizimungu Clément, Uwineza Pacifique na Ngendahayo Védaste.
Muri rusange, abakandida 24 ni bo bari bifuje kwinjira muri aya matora, ariko 17 ni bo bemejwe ko bujuje ibisabwa, naho abandi batandatu basubizwa inyuma ku mpamvu zitandukanye zishingiye ku byangombwa no kutubahiriza ingengabihe yatanzwe, mu gihe umwe [Ndayiragije Bosco kuri Komisiyo ya Tekinike] ari we wakuyemo kandidatire mbere y’uko hemezwa urutonde ntakuka.
Abataremerewe batandatu ni Gacinya Chance Denis, Kanamugire Fidèle na Rukundo Eugène bose bari biyamamarije ku myanya ya Visi Perezida, Murangwa Eric Eugène wari wiyamamaje ku mwanya wa Komiseri ushinzwe Tekinike n’Iterambere ry’Umupira w’Amaguru, Mutesi Gloria wiyamamaje ku mwanya wa Komiseri ushinzwe Umupira w’Amaguru w’Abagore na Hakizimana Moussa ku mwanya wa Komiseri ushinzwe Ubuvuzi bwa Siporo.
Kuki aya matora ya FERWAFA afatwa nk’ikinamico
Niba ukurikirana ruhago y’u Rwanda, subiza amaso inyuma wibuke ibyabaye mu myaka itandatu ishize ubwo Nzamwita Vincent De Gaulle yakuragamo kandidatire ku munsi w’amatora yari kumuhesha manda ya kabiri, ariko Rwemalika Félicité bari banganye agatsindwa n’impfabusa.
Icyo gihe, De Gaulle utarishimirwaga na benshi kubera kurangwa n’amarangamutima mu miyoborere nk’uwigeze kuba Umunyamabanga wa APR FC, yari yakoze ibishoboka ngo akomeze kuyobora FERWAFA, ariko kuraza benshi mu bari kumutora muri hoteli bimubuza amahirwe ku munota wa nyuma.
Rwemalika yari asigaye ari umukandida rukumbi, ariko yatowe n’abantu 13 mu banyamuryango 52 bari bagize inteko itora, izindi mpapuro zitangwa nta kintu cyanditseho.
Byahise byemezwa ko kubera atashoboye kubona ½ cy’amajwi kongeraho nibura ijwi rimwe (26+1) yatsinzwe ndetse hashyirwaho amezi atatu y’inzibacyuho.
Icyakurikiyeho, ni ukubona Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène wari umaze imyaka 18 atagera ku kibuga nk’uko yabyitangarije, yiyamamariza kuyobora FERWAFA ndetse ku rutonde rw’abagombaga kuyoborana na we, 100% baguma ari abari batanzwe na Nzamwita Vincent De Gaulle. Byari bigoye ko Rurangirwa Louis wiyamamaje icyo gihe muri Werurwe 2018, yabatsinda.
Ibyo bikwereka uburyo ubuyobozi bw’iri Shyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru bufite aho bushyirirwaho, ahubwo hakabaho umunsi wo kubyereka abantu no kubishyira mu nyandiko imbere ya noteri.
Reka twe gutinda ku bya Nizeyimana Olivier uheruka kuri iyi ntebe ya FERWAFA hagati ya 2021 na 2023 kuko byibuze we yari amaze imyaka 10 muri uyu mupira wayobeye abanyagihugu n’abanyamahanga bibaza impamvu uwitabiriye inama ya FIFA uyu munsi atari we usubirayo bukeye bwaho.
Nyuma y’igenda rye, iminsi 10 gusa nyuma yo gutangaza ko yeguye, Munyantwali Alphonse yagizwe Chairman wa Police FC ubusanzwe yakundaga kuba ari ikipe iri mu maboko y’abapolisi gusa.
Munyantwali wabaye mu Ngabo z’u Rwanda, yaherukaga kumvikana mu mupira w’amaguru ubwo yari Meya w’Akarere ka Nyamagabe, abifatanya no kuyobora Amagaju FC mbere y’uko aba Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.
Nta gutekereza gukomeye byasabye abanyamupira ku kijyanye Munyantwali muri Police FC kuko yari isanzwe ifite ubuyobozi kandi ntacyo yari agiye kuyihinduramo dore ko agiye kuyivamo atazi uko gutanga agahimbazamusyi bimera [ntiyigeze itsinda umukino kuva agizwe umuyobozi wayo].
Icyahise kiza hafi ni uko ari we wategurirwaga kuba Umuyobozi mushya wa FERWAFA ndetse yagombaga kugirwa Perezida w’Ikipe kuko amategeko ngengamikorere ya FERWAFA aheruka kuvugururwa, asaba ko uwiyamamariza kujya ku buyobozi bwayo cyangwa ku mwanya wa Visi Perezida, agomba kuba ari umunyamuryango w’ishyirahamwe rigize FERWAFA.
Ibyo ntibyari bihagije kuko amatora yagombaga kuba icyo gihe, yari ukuzuza imyanya y’abagize Komite Nyobozi ya FERWAFA bari beguye nyuma ya Nizeyimana Olivier.
Icyo gihe, Police FC ntiyashoboraga gutanga Munyantwali nk’umukandida kuko yari isanganywe IP Umutoni Claudette muri Komite Nyobozi ya FERWAFA, ari Komiseri w’Umutekano.
Igisubizo cyari kimwe, cyari ugusubira ku byo abatekerereza ruhago y’u Rwanda banze, banga ubwegure bwa Rurangirwa Aaron wari Komiseri w’Imisifurire, bemera ko IP Umutoni yegura, Komite Nyobozi yose iraseswa, hashyirwaho inzibacyuho iyobowe n’abatatu barimo Habyarimana Marcel kugira ngo mu matora azaba ku wa Gatandatu hazatorerwe imyanya yose ndetse Police FC ibe yatanga Munyantwali nta nkomyi.
Iryavuzwe ryatashye ku wa 27 Gicurasi ubwo Munyantwali yatangaga kandidatire yo kwiyamamariza kuyobora FERWAFA ndetse byongeye akaba ari umukandida rukumbi kuri uwo mwanya.
Uyu munsi biragoye ko abanyamuryango 59 ba FERWAFA bakwifata bagatora oya nk’uko babikoze kuri Rwemalika, dore ko binabaye basubirishwamo indi nshuro imwe, babishimangira akaba ari bwo amatora asubikwa.
Ikindi gituma aya matora afatwa nk’ikinamico ni ibivugwa ko habayeho kubanza kugabana imyanya ku bakandida bamwe na bamwe, aho bivugwa ko Murangwa Eric Eugène yatanze kandidatire ku mwanya wa Komiseri wa Tekinike n’Iterambere, ariko akabwirwa ko yayitanga ahandi kuko uwo wafashwe na Habimana Hamdan.
Hejuru y’ibyo hiyongeraho ko n’aba biyamamaza nta bushobozi burenze abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bababonamo ukurikije urwego n’ibibazo bihari kandi bikwiye ibisubizo mu buryo bwihuse niba koko ruhago iri muri siporo Igihugu kibona ko cyashingiraho mu iterambere ryacyo.
Hari abumva ibibazo bya ruhago bikwiye gushakirwa mu bawubayemo igihe kirekire cyangwa abawukinnye, bazi imvune yawo n’amayeri awubamo kandi bakarindwa gukoreshwa no kunanizwa kuko ari byo byagiye bibera umutwaro benshi bakegura.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!