Iyi kipe yageze i Kigali igizwe n’abantu 27 harimo abakinnyi 19 n’ababaherekeje umunani.
Iyi kipe yakiriwe na Nshimiye Joseph umwe mu banyamuryango wabaye n’umwe mu bayobozi ba AS Kigali.
ASAS Djibouti Télécom biteganyijwe ko ihita yerekeza i Huye, kuko izahakorera imyitozo mbere yo kuhakinira umukino uzaba ku Cyumweru tariki ya 18 Nzeri 2022.
Kuri uyu mukino uzahuriza amakipe yombi kuri Stade ya Huye, aho mu myanya isanzwe kwinjira ari ubuntu bikaba byarasabaga kwiyandikisha gusa [muri iki cyiciro imyanya yararangiye], naho imyanya isigayemo amatike ni iy’icyubahiro (VIP) gusa.
Umukino ubanza wahuje amakipe yombi muri Djibouti warangiye anganya 0-0, bituma umukino wo kwishyura byanze bikunze ikipe zisabwa kwinjizanya ibitego kugira ngo haboneke izakina na Al-Nasr Sports yo muri Libya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!