00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ashton Hall wamenyekanye muri siporo zidasanzwe agiye gusura u Rwanda

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 26 June 2026 saa 03:58
Yasuwe :

Umunyamerika Ashton Hall wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera gukora siporo zidasanze by’umwihariko kwiruka, agiye gusura ibihugu bya Afurika birimo u Rwanda.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, uyu mugabo w’imyaka 30 yakoze amashusho ari gusiganwa n’imodoka ndetse n’indege, avuga ijambo ‘Afurika’ mu ijwi riranguruye.

Iri jambo yarikurikije amabendera y’ibihugu ashobora gusura kuva tariki ya 28 Kemena 2026. Muri ayo mabendera harimo iry’u Rwanda.

Buri mu masaha ya mugitondo, uyu mugabo akora ibikorwa byo kubaka umubiri mu buryo bugaragara, ndetse ni ibikorwa amaze imyaka 15 akora mu buryo buhoraho.

Agiye gusura ibihugu bya Afurika nyuma y’uko asuye ibindi birimo u Budage, Puerto Rico, u Buhinde na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Aho ageze ahura n’abandi bakora nk’ibye cyangwa abakoresha imbugankoranyambaga, hanyuma agakorana na bo siporo.

Umunyarwanda Kagarara wamamaye ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, ni umwe mu bagerageza kwigana Ashton Hall, ibikorwa yatangiye gukora nyuma y’uko ahuye na Darren Jason Watkins Jr, wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wamamaye nka IShowSpeed, na we wasuye u Rwanda.

Ashton Hall amenyerewe mu bikorwa byo kubaka umubiri
Ashton Hall azasura ibihugu birimo u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages