Asman w'imyaka 36, avuga ko yatangiye gukunda APR FC ubwo yari mu Burundi mu 2011, iyi kipe yo mu Rwanda igikinamo abakinnyi nka nyakwigendera Papy Fatty, Ndukumana Selemani ndetse n'inshuti ye magara Nzigiyimana Abdul Karim 'Mackenzi'.

Ubwo yagarukaga mu Rwanda mu 2016, yafannye AS Kigali igihe gito ari na bwo umufana mugenzi we, Munyaneza Jacques 'Rujugiro', yamusabye guhindura ikipe, kuva mu 2017 yerekeza amaso kuri APR FC.

Asman yakomeje gushyigikira Ikipe y'Ingabo z'Igihugu ku mikino itandukanye ndetse akundwa n'abantu b'ingeri zitandukanye bo muri iyi kipe baba abakinnyi, abatoza, abayobozi ndetse n'abafana.

Mu 2019, ubwo Butera Andrew wahoe akinira APR FC, yaganiraga n'urubuga rwa internet rw'iyi kipe, yavuze ko hari umufana bamubwiye ko yitwa Murundi [Nuhu Asman], abakinnyi mu kibuga bajya bumva asakuza wenyine bikabatera imbaraga ku bw'ijwi ryuje urukundo maze na bo bakagerageza kumusubiza bakoresheje igitego kugira ngo atahe yishimye.

Ati "Hari umufana witwa Murundi ujya usakuza cyane wenyine n'ijwi riri hejuru, Stade yose ikaryumva, iyo wumva iryo jwi riguhamagara uri mu kibuga rikongerera imbaraga, nta zindi nyungu uwo mufana agushakaho uretse ibyishimo. Uhita wumva urukundo uwo muntu agufitiye, nawe ugahitamo gukora cyane ngo witabe ukoresheje igitego, nibura atahane ibyishimo byatumye ahamagara izina ryawe iminota 90."

Aganira na IGIHE, agaruka k'ukuntu yatangiye gukunda APR FC, Asman yavuze ko yatangiye kwiyumvamo Ikipe y'Ingabo z'Igihugu ahagana mu 2011 ubwo abakinnyi b'Abarundi yumvaga ko bayikinira, agira amatsiko yo kuzayibona ndetse n'inshuti ye magara Nizigiyimana Abdul Karim 'Mackenzi' baganiraga kenshi akamubwira amakuru yayo.

Ati "Natangiye gukunda APR FC hagikinamo ba Nzigiyimana Karim ',Mackenzi', Nyakwigendera Papy Fatty nkabona baza mu Burundi bakatubwira ngo abakinnyi bacu b'Intamba mu Rugamba bakina muri APR FC. Aho nari ndi nkavuga nti umunsi umwe ningera mu Rwanda nzafana iyi kipe"

Asman akomeza avuga ko mu muryango wabo bafite aho bahurira n'amaraso y'umupira w'amaguru ari na yo mpamvu yatumye awukunda cyane.

Ati "Iwacu dufite amaraso y'umupira kuko Nyogokuru wa Haruna Niyonzima, Hakizimana Muhadjiri na Bizimana Djihad na Nyogokuru wanjye bava inda imwe, nagize amahirwe iyi kipe abo bose barayikiniye, byatumye ndushaho kuyikunda no kumva ari umuryango kuko yahaye ubuzima abavandimwe banjye."

Agaruka k'uko yegerewe kugira ngo ahabwe akazi muri APR FC, Asman yashimiye ubuyobozi bw'ikipe yambara umukara n'umweru by'umwihariko Chairman wayo, Lt Col Karasira Richard.

Ati "Ndashimira cyane ubuyobozi bwa APR FC by'umwihariko Chairman Lt Col Karasira Richard wantekerejeho akampa akazi ko kuba Kit Manager mu ikipe nkunda, hari nyuma y'umukino wa AS Kigali [tariki 25 Ugushyingo 2023] ubwo Team Manager, Rtd Capt Ntazinda Eric yampamagaraga arambwira ati 'Asman ukunda ikipe cyane kandi uracyari umusore, mu ikipe hari umwanya wa Kit Manager rero twaguhisemo ko ari wowe twagaha. Ku wa Kabiri uzaze i Shyorongi utangire akazi.'"

"Mbere y'aho ku wa Gatandatu, umugore wanjye yari yabyaye bukeye, ku Cyumweru mbona akazi. Narapfukamye nshimira Imana kuko ni imigisha utabona uko usobanura."

Nuhu Asman ageze mu mwiherero wa APR FC i Shyorongi, yakiranywe urugwiro n'abakinnyi yashyigikiraga ku mikino, bamusezeranya ko ntacyo azababurana.

Ati "Igihe nageraga mu mwiherero i Shyorongi, abakinnyi nafanaga ku kibuga baranyishimiye birantungura barambwira bari 'Macaristella' ni karibu turakwishimiye cyane hano ntacyo uzatuburana. Nanjye numvise nisanze mu muryango w'abantu bankunda."

"Nabonye ko ikintu cyose ukunda iyo ukibayemo kikakubamo, Imana ikiguheramo umugisha kikaba cyagutunga. Nafataga urugendo nkava i Burundi nje gufana APR FC birangira mbonyemo akazi. Ibintu byose biba byarapanzwe n'Imana."

Yakomeje agira ati "I Shyorongi hari buri kimwe, akayaga keza, umutuzo ntarusaku, urya, ukanywa icyo ushatse. Ubu njye nahaze ifi n'inkoko nka kumwe bahamagara Bizimana Yannick."

"Byose nasanze bihari, igisigaye ni ugushyira umutima ku kazi kanjye ngakorana imbaraga, umurava n'ikinyabupfura numvira abakinnyi, abatoza n'abayobozi ibindi ndasenga Imana izabimfashamo nizeye ko bizagenda neza."

Nuhu Asman yinjiye muri APR FC asanga abandi bashinzwe gucunga ibikoresho by'iyi lipe batatu ari bo Habumugisha Ernest '2 PAC', Nshimiyimana Steven ndetse na Runiga Lippert.

Nuhu Asman w'imyaka 36, uzwiho gufana akoresheje ijwi ryumvwa na buri wese muri stade, kuri ubu yagizwe Umukozi uhoraho ushizwe ibikoresho bya APR FC
Nuhu Asman w'imyaka 36, uzwiho gufana akoresheje ijwi ryumvwa na buri wese muri stade, kuri ubu yagizwe Umukozi uhoraho ushizwe ibikoresho bya APR FC
Uyu musore watangiye gukunda APR FC mu ntangiriro za 2010, yavuze ko ari inzozi yakabije kubona akazi mu ikipe yihebeye
Uyu musore watangiye gukunda APR FC mu ntangiriro za 2010, yavuze ko ari inzozi yakabije kubona akazi mu ikipe yihebeye
Nuhu Asman ntazongera kujya mu bafana ukundi, azajya ajyana na APR FC aho igiye hose ndetse yicarane n'abatoza ku ntebe y'abasimbura
Nuhu Asman ntazongera kujya mu bafana ukundi, azajya ajyana na APR FC aho igiye hose ndetse yicarane n'abatoza ku ntebe y'abasimbura

Amafoto: Ntare Julius