00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Asubiye aho yandikiye amateka! Kagere Meddie yahize gutsinda Bénin

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 21 March 2023 saa 09:00
Yasuwe :

Mu mwaka wa 2011 ni bwo rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, Kagere Meddie, yahamagawe bwa mbere. Icyo gihe yitwaye neza kuko yayifashije gutsinda Bénin mu mukino warangiye ari 1-0.

Kagere usubiye Cotonou nka Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, yatangaje ko nubwo yigeze gutsinda Bénin ubwo yahuraga na yo ku nshuro ya mbere, atari byo byo kwitwaza iyi nshuro.

Mbere y’uko umukino uba, Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Carlos Alós Ferrer ndetse na Kapiteni wayo, Meddie Kagere bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kigaruka ku myiteguro yawo.

Kagere Meddie yabajijwe niba ashobora kongera gukora nk’ibyo yakoze ubwo u Rwanda rwakinaga na Bénin mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2012, ababwira ko ibintu byose byahindutse ndetse ko bagomba gucyura amanota.

Yagize ati "Amateka aragaruka, ariko icyo dufite ubu ni cyo cy’ingenzi. Icyaharanirwa ni ugutuma byongera kuba. Ubu tugiye guhura n’ikipe itandukanye n’iy’icyo gihe, natwe turi kumwe n’abandi bashya, abatoza na bo baratandukanye.”

“Ni yo mpamvu turi hano, niyumvamo ko dushobora kubona itike kuko turacyafite amahirwe. Tugomba gutwara umukino ukwawo. Ubu turareba uwo tuzakinira hanze, nyuma tuzarebe ukurikiraho."

Kagere yongeyeho ko bagomba kubona itike [ya CAN 2023] kuko ari cyo Abanyarwanda n’abakunzi b’Amavubi babatezeho.

Umukino uzahuza u Rwanda na Bénin uteganyijwe kuba ku wa Gatatu, tariki 22 Werurwe saa 17:00 kuri Stade de l’Amitié. Uwo kwishyura uzabera i Huye ku wa 27 Werurwe 2023.

Bénin n’u Rwanda zombi ziri mu itsinda L, aho ruri ku mwanya wa gatatu n’inota rimwe, iki gihugu kikaba ku mwanya wa nyuma nta nota gifite. Ikipe iyoboye iri tsinda ni Sénégal ifite amanota atandatu, ikurikiwe na Mozambique ifite ane.

Kagere Meddie yijeje Abanyarwanda kubona intsinzi ku mukino uzahuza Amavubi na Bénin

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages