Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 3 Nyakanga 2026, ni bwo Portugal yasezereye Croatia mu mukino wa 1/16 cy’Igikombe cy’Isi, wabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umwe mu banyamakuru bari kuri Toronto Stadium, ni Athan Tashobya usanzwe uhagarariye ikinyamakuru mpuzamahanga cya CGTN mu Rwanda, ndetse akaba anakora akandi kazi kagendanye n’iby’itangazamakuru.

Ubwo abakinnyi ba Portugal basohokaga mu rwambariro bamaze gutsinda umukino, Tashobya yari umwe mu banyamakuru babategereje, hanyuma aba muri bake Ronaldo yegereye ngo asubize ibibazo byabo.

Tashobya yabajije Ronaldo uko yiyumva nyuma yo kongera gukina na Luka Modrić bakinanye muri Espagne.

Ronaldo yamusubije ati “Yego, navuganye na we n’umunyabigwi mu mupira w’amaguru. Twarakinanye muri Real Madrid, ndamwifuriza ibihe byiza kandi ndizera ko azakomeza gukina.”

Tashobya yahise ajya ku mbuga nkoranyambaga ze agira ati “Ubu mu mwirondoro wanjye ngiye kongeraho ko naganirije umukinnyi w’ibihe byose.”

Cristiano Ronaldo ufite imyaka 41 n’iminsi 147, yabaye umukinnyi ukuze utsinze igitego mu mikino yo gukuranamo y’Igikombe cy’Isi, agahigo kiyongera ku kandi ko kuba umukinnyi rukumbi ku Isi watsinze igitego mu marushanwa atandatu y’Igikombe cy’Isi.

Athan Tashobya ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gukurikirana Igikombe cy'Isi
Athan Tashobya ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gukurikirana Igikombe cy'Isi
Athan Tashobya yaganirije Cristiano Ronaldo
Athan Tashobya yaganirije Cristiano Ronaldo