Ni umukino FC Barcelone itisanzemo na gato, dore ko ku munota wa gatandatu yatsinzwe igitego cya mbere cyaturutse kuri myugariro wayo Eric Garcia witsinze.
Ku munota wa 17, Atlético de Madrid yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na rutahizamu wayo Antoine Griezman, wahawe umupira na Nahuel Molina ari mu rubuga rw’amahina ahita awushyira mu izamu.
Ademola Lookman waguzwe na Atlético de Madrid mu ntangiriro za Gashyantare 2026, yatsinze igitego cya gatatu muri uyu mukino cyinjiye ku munota wa 33 aherejwe umupira na Julián Alvarez.
Alvarez na we yahawe umupira na Lookman mu mpera z’igice cya mbere, ashyiramo igitego cya kane ari na cyo cya nyuma cyabonetse muri uyu mukino.
FC Barcelone yahawe ikarita itukura yeretswe Eric Garcia ku munota wa 85, izakira Atlético de Madrid mu mukino wo kwishyura uteganyijwe tariki ya 3 Werurwe 2026.
Uyu ni umwe mu mikino iba yitezwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu karere u Rwanda ruherereyemo, dore ko ari umufatanyabikorwa wa Atlético de Madrid, mu gihe FC Barcelone yo ikorana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!