Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye na radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), ku wa Kane tariki ya 4 Mata 2024, kirimo ingingo z’imyiteguro y’imikino itaha y’Ikipe y’Igihugu.
Mu 2022 ni bwo Pierre-Emerick Emiliano François Aubameyang atagaragaye mu bakinnyi Gabon yitabaje muri CAN 2021, ahita anasezera ku gukinira iyi kipe yari amazemo imyaka 13.
Nyuma yo gusezera yavuze ko agiye guha imbaraga ikipe ye ya FC Barcelona yakiniraga icyo gihe avuye muri Arsenal, ariko naho ntiyaharamba ahita yerekeza muri Chelsea ndetse na Olympique de Marseille yo mu Bufaransa.
Shampiyona ya Ligue 1 akomeje kuyitwaramo neza kuko muri uyu mwaka amaze gutsinda ibitego 23 ndetse akanatanga imipira icyenda ivamo ibindi mu mikino 40.
Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu ya Gabon, Thierry Mouyouma, yavuze ko ibiganiro hagati ye n’umukinnyi bihari ariko atakwemeza niba amahirwe yo kongera gukina muri Les Panthères ariyo ari hejuru.
Ati “Buri gihe iki kibazo cya Pierre-Emerick kiragaruka cyane. Rimwe na rimwe abantu bibagirwa kumbaza ku birebana no mu kibuga. Ndashaka kubwira buri wese ko hagati yanjye na we bimeze neza, imbonankubone nta kibazo. Impamvu aka kanya adashobora gusubiza murayizi."
“Muri Werurwe uyu mwaka twongeye kuvugana ku bakinnyi bahamagarwa. Ibyo byanyeretse icyizere. Abantu bagomba kumva ko ibi ari ibintu bifite umurongo ndetse bifata n’igihe. Aka kanya sinavuga ibi n’ibi ngo araza cyangwa ntabwo aza.”
Rutahizamu Aubameyang yakiniye ikipe y’igihugu ya Gabon imikino 75 ahereye mu makipe y’abato, ndetse anayitsindira ibitego 30.
Foot: «Nous avons été défaillants au niveau de la discipline», estime le sélectionneur du Gabon https://t.co/iBlei1eaLm pic.twitter.com/1LPythw8f1
— RFI (@RFI) April 4, 2024



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!