Kuva tariki ya 12 Mutarama kugeza tariki ya 1 Gashyantare 2026, abakinnyi bakomeye ku Isi bari guhatanira rimwe mu marushanwa akomeye ku Isi muri Tennis rya Australian Open.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 24 Mutarama 2026, hari hateganyijwe imikino itandukanye harimo ibera ku bibuga biri imbere mu nzu, indi na yo n’imyitozo bikabera ku bibuga byo hanze.
Ubushyuhe bwazamutse bugera kuri dogere Celsius 40°, bituma ubuyobozi bw’iri rushanwa bumenyesha abakinnyi n’abakunzi b’umukino wa Tennis ko imikino n’imyitozo byose byagombaga kubera hanze bisubitswe.
Imikino yose yagombaga kuba yakererwagaho isaha imwe kugira ngo habanze harebwe icyakorwa mu kwita ku bakinnyi n’abandi bose bari ku bibuga kubera ubushyuhe.
Mbere y’uko iri tangazo risohoka, umukino wari uri guhuza nimero ya kabiri ku Isi, Jannik Sinner, akina na Eliot Spizzirri ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu mukino waberaga imbere mu nyubako ya Rod Laver Arena, wahagaze iminota 10 kuko ubushyuhe bwari bubaye bwinshi, biba ngombwa ko igisenge gifungwa hakoherezwamo umwuka ukonje.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!