Mu itangazo bashyize ku rubuga rwabo, AZAM FC yavuze ko nubwo yabakiniye imikno ibiri ya gicuti bakina na Africa sports na Coastal Union, Mugiraneza Jean Baptiste azahabwa amasezerano ariko muri CECAFA Kagame cup akinire APR FC.
Mu gihe gito yari ahamaze ngo Migi yishimiwe n’umutoza wa AZAM FC, Stewart Hall wavuze ko ashoboye ndetse yahita amenyera vuba.
Uretse Migi, AZAM FC yatangaje ko ibiganiro bigeze aheza ngo babone rutahizamu wa El Merreikh yo muri Sudani, Umunyakenya Allan Wanga.


AZAM FC iri mu mwiherero mu mujyi wa Tanga muri Tanzania bitegura imikino ya CECAFA Kagame cup izatangira kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 18 Nyakanga 2015, umukino ubanza bazakina na KCCA yo muri Uganda ku Cyumweru.
AZAM FC iri mu itsinda rya gatatu hamwe na Malakia (Sudani y’Epfo), KCCA (Uganda) na Adama City (Ethiopia).
Uko amakipe azahura mu minsi ibiri ya mbere ya CECAFA Kagame cup
{Tariki ya 18 Nyakanga 2015}
KMKM vs Telecom
APR FC vs Al Shandy
Yanga vs Gor Mahia
{Tariki ya 19 Nyakanga 2015}
LLB vs Heegan
Adama City vs Malakia
Azam FC vs KCCA

Ibitekerezo 0