Iri rushanwa rizahuza abakinnyi b'umupira w'amaguru bifuza kugaragaza impano zabo ngo babe bagurwa n'amakipe atandukanye. Bazaba bakubiye mu byiciro byose hatitawe ku myaka, baba abafite amakipe, abatayafite, abakina mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Kugeza ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki 9 Nyakanga 2023 i Gikondo aho abakinnyi bacumbikiwe hari hamaze kugera abagera kuri 40 mu basaga gato 60 biyandikishije kwitabira iri rushanwa.

Abasigaye biganjemo abo mu bihugu by'Iburengerazuba bwa Afurika nka Cameroun na Côte d'Ivoire batindijwe na gahunda z'indege bategerejwe ku wa Mbere, tariki 10 Nyakanga 2023.

Abakinnyi bamaze kugera mu mwiherero bakomoka mu bihugu birimo u Rwanda, u Burundi, Uganda, Cameroun, Guinée-Bissau, Guinea, Mali, Ghana, Nigeria, Liberia, Zambia na Chad.

Nyuma yo kugera aho bacumbikiwe, barakorerwa ikizamini cy'ubuzima mu gikorwa kiyoborwa n'abaganga basanzwe bakora uyu mwuga mu makipe yo muri Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, nyuma berecyeze mu myitozo ku kibuga cya Skol mu Nzove gisanzwe gikoreshwa na Rayon Sports.

Iyi myitozo izakorwa iminsi itatu mbere y'uko abakinnyi bazaba batoranyijwe mu makipe ane bazahura mu minsi itatu izakurikiraho kuri Kigali Pelé Stadium kuva ku wa Kane kugera ku wa Gatandatu ari nabwo hazatangwa ibihembo ku ikipe yahize ayandi no ku bakinnyi bazitwara neza.

Amakipe yose uko ari ane azahabwa amazina azakoresha ndetse iya mbere yiswe Liberation Football Club.

Aya makipe azatozwa n'abatoza bane bakuru basanzwe bazwi muri ruhago Nyarwanda ari bo Thierry Hitimana, Kirasa Alain, Gatera Moussa na Kayiranga Baptiste. Uw'abanyezamu azaba ari Higiro Thomas mu gihe Umuganga ari Rugumaho Arsène usanzwe uvura abakinnyi ba AS Kigali.

Iki gikorwa kandi kizitabirwa n'aba-managers bashinzwe gushakira abakinnyi amakipe baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika ndetse n'abatoza.

Amatike yo kwinjira yashyizwe ku 5000 Frw mu myanya y’icyubahiro, 2000 Frw ahatwikiriye ndetse na 1000 Frw ahadatwikiriye.

Abakinnyi baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika  bahuriye i Kigali aho baje kwigaragaza muri 'B&B Drafting Football League' yateguwe na 'B&B Sports Agency'

Kugeza ubu abamaze kwiyandikisha ko bazitabira iki gikorwa bazaturuka mu bihugu 13 birimo n'u Rwanda

Bagiye kwigaragaza abazitwara neza bazabone akazi mu makipe atandukanye azabagura

Mu bakinnyi bakomoka mu Burundi harimo batatu boherejwe na Rukinzo FC yo mu Cyiciro cya Mbere

Baje mu Rwanda kwigaragaza ngo barebe ko babona amahirwe yo kugengukwa n'amakipe akomeye

Umunya-Cameroun, Primus Ekukanjuh (ibumoso) yinjiranye mu mwiherero n'Umunya-Liberia, Stanley Whitfield (iburyo) baje gushaka amahirwe yo kwigaragaza ngo babone amakipe akomeye abaha akazi

Abakinnyi bazakina mu makipe ane hashakwamo impano zizigaragaza ngo zibone amakipe azigura

Umunya-Chad, Adam Ahmat Moustapha nawe yaje i Kigali muri ’B&B International Football Drafting League’ ngo arebe ko yabona ikipe ikomeye yamubengukwa

Irakoze Beni, Kapiteni wa Flambeau du Centre yo mu Cyiciro cya Mbere muri Shampiyona y'u Burundi ni umwe mu baje gushaka amahirwe yo kwigaragaza i Kigali

Iyo abakinnyi bageze mu mwiherero bandika imyirondoro yabo ndetse bakerekwa aho bari bucumbike

Umunyamakuru wa B&B FM-Umwezi, Mahoro Nasri, ni we wandikaga abakinnyi bageze mu mwiherero

’B&B International Football Drafting League’ itegurwa na 'B&B Sports Agency' igiye kugaragaza impano za ruhago i Kigali

Iki gikorwa kizitabirwa n'abakinnyi bazava mu bihugu 13 birimo n'u Rwanda

Abatoza bamenyerewe muri ruhago Nyarwanda ni bo bazahabwa akazi ko gutoza amakipe ane agizwe n'abakinnyi basaga 60 bazaba baturutse imihanda yose

Abaganga bazakoresha abakinnyi ikizamini cy'ubuzima ndetse bakanabavura mu myitozo no mu mikino barateganyijwe

Ibiciro byakubiswe hasi ngo abakunzi ba ruhago bazihere ijisho izi mpano

Ikipe ya mbere muri enye zizitabira iki gikorwa yamaze kwitwa izina rya Liberation Football Club

Amafoto: Ntare Julius