Aba bakinnyi bombi bari muri 28 Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Uganda, Paul Put, azakuramo abo azifashisha ku mikino ya Mozambique na Somalia, iteganyijwe tariki ya 5 n’iya 8 Nzeri 2025 yose izabera kuri Mandela National Stadium i Kampala.
Ssekiganda ni umukinyi mushya wa APR FC ukina mu kibuga hagati yugarira, mu gihe Omedi asatira aca mu mpande.
Aba bakinnyi bombi biyongereye kubahamagawe mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ barimo Ishimwe Pierre, Nduwayo Alex, Niyomugabo Claude, Fitina Omborenga na Mugisha Gilbert. Hari kandi Memel Dao wahamagawe mu Ikipe y’Igihugu ya Burkina Faso.
Ikipe y’Ingabo ikomeje kwitegura CECAFA Kagame Cup 2025 izaba tariki ya 2 kugeza ku ya 15 Nzeri 2025 i Dar es Salaam muri Tanzania.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!