Umukino Mukura Victory Sports yakiriye ikanatsindamo Sunrise FC igitego 1-0 kuri Stade Huye tariki 10 Ukwakira 2023 ni wo wa nyuma Babua Samson aheruka gukina, bukeye tariki ya 11 Pasiporo ye yararangiye biba ngombwa ko n’icyangombwa kimwerera gukorera mu Rwanda kirangirana na yo.
Mu mukino wakurikiyeho tariki 14 Ukwakira, Sunrise FC yakiriyemo ndetse ikaza no gutsindwa na Etincelles FC igitego 1-0, Babua ntabwo yawugaragayemo kubera iki kibazo.
Aganira na IGIHE, Shyaka Goefrey uri mu bayobozi ba Sunrise FC, yemeje aya makuru ndetse avuga ko uyu rutahizamu Ikipe yamuhaye iminsi 10 ngo abe yarangije gukemura ibi bibazo.
Yagize ati “Yagize ikibazo cya pasiporo twumvikana ko azasubira iwabo cyangwa akajya muri Kenya ahari Ambasade ya Nigeria akaba yayongeresha bizaterwa n’amahitamo ye.”
“Ikipe yamuhaye amafaranga y’itike azakoresha ajya muri Nigeria no kugaruka ndetse nawe aduha iminsi 10 kuba yabirangije nk’umuntu ukeneye akazi yatwemereye ko ahubwo iyo minsi itagera yazaba yaragarutse.”
Babua Samson yageze muri Sunrise FC mu mwaka wa 2016-2017 nyuma y’uko ayivuyemo mu 2020 akerekeza muri Kiyovu Sports. Nyuma yo kwifuzwa cyane na Rayon Sports mu 2021, uyu rutahizamu yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri Bravos do Maquis yo muri Angola naho atatinze agaruka muri Sunrise FC nyuma y’umwaka umwe.
Babua w’imyaka 30 yatsinze ibitego birindwi mu mwaka ushize wa Shampiyona, atahana izamu n’Umugande Yafeesi Mubiru wari watsinze 14 mu gihe aba bombi uyu mwaka bazaniweho undi mugande Robert Mukogotya na we wari watsinze 14 ubwo yakiniraga Mukura VS. Kugeza ubu aba batatu nta gitego barabona muri Shampiyona igeze ku munsi wa karindwi.
Sunrise FC iri ku mwanya wa 14 n’amanota atandatu mu mikino itandatu imaze gukina, isigaje ikirarane cya APR FC izakina tariki 25 Ukwakira, mbere tariki 21 Ukwakira izakirwa na Rayon Sports kuri Kigali Pele Stadium, tariki 29 yakire Muhazi United naho tariki 5 Ugushyingo 2023 yakire Kiyovu Sports kuri Stade ya Nyagatare.






Ibitekerezo 0