Ni umukino wahagurukije Isi ndetse n’amatike yo kwinjira kuri Stade des Lumières, mu mujyi wa Lyon aho uyu mukino ubera akaba yamaze gushira ku isoko.

Benshi mu bakunzi biteze kureba uguhangana gukomeye hagati ya Cristiano Ronaldo na Gareth Bale, abakinnyi babiri baguzwe amafaranga menshi bava mu gihugu cy’u Bwongereza berekeza muri Espagne.

Cristiano araba akinira ikipe ya Portugal na ho Gareth akinira ikipe ya Wales.

Muri iri rushanwa rikomeje kubera mu gihugu cy’Ubufaransa, Ronaldo umaze kuba umukinnyi mwiza ku Isi inshuro eshatu amaze gutsinda ibitego bibiri atanga umupira umwe wavuyemo igitego.

Gareth Bale amaze gutsinda ibitego bitatu mu mikino itanu.

Portugal itaratsinda umukino n’umwe muri iri rushanwa mu minota 90 yagenwe y’umukino yabonye itike yo gukina ½ isezereye Pologne kuri Penaliti 3-5 nyuma y’uko bari banganyije igitego 1-1.

Wales yo imaze gutsindwa umukino umwe w’u Bwongereza 2-1. Yatsinze imikino ine harimo Slovakia 2-1, u Burusiya 3-0, Ireland y’Amajyaruguru 1-0 mu mikino y'amatsinda ndetse n' u Bubiligi yasezereye muri 1/8 ibunyagiye 3-1.

Abakinnyi barimo Ben Davies na Aaron Ramsey ba Wales na William Carvalho wa Portugal ntibari buze kugaragara kuri uyu mukino kubera amakarita abiri y’umuhondo bahawe.

Myugariro wa Portugal, Pepe arashidikanywaho mu bashobora kubanza mu kibuga.

Ronaldo aramutse afashije igihugu cye kugera ku mukino wa nyuma yaba asubiyemo amateka yaherukaga gukora muri Euro 2004 ubwo yafashaga Portugal kugera ku mukino wa nyuma ariko ikaza kuhatsindirwa n’u Bugereki igitego 1-0.

Ku rundi ruhande Gareth Bale nk’izina rirusha ayandi kumenyekana mu ikipe y’igihugu cye, arashaka gukora amateka ku nshuro ya mbere bitabiriye Euro bagahita bagera ku mukino wa nyuma.

Gareth Bale umwe mu nkingi za mwamba, Wales igenderaho muri Euro 2016
Gareth Bale umwe mu nkingi za mwamba, Wales igenderaho muri Euro 2016
Cristiano Ronaldo ahanzwe amaso ku mukino wo kuri uyu munsi
Cristiano Ronaldo ahanzwe amaso ku mukino wo kuri uyu munsi
Cristiano Ronaldo na Gareth Bale bakinana mu ikipe ya Real Madrid baraba bahanganye kuri uyu mugoroba
Cristiano Ronaldo na Gareth Bale bakinana mu ikipe ya Real Madrid baraba bahanganye kuri uyu mugoroba
Abafana ba Wales babukereye mu mujyi wa Lyon aho umukino wa Wales na Portugal ubera
Abafana ba Wales babukereye mu mujyi wa Lyon aho umukino wa Wales na Portugal ubera