00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bamporiki asanga Amavubi ameze nko kugereka amagorofa ku nzu itagira amabuye na sima

Yanditswe na Habimana James
Kuya 19 November 2018 saa 10:32
Yasuwe :

Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, yongeye kunenga imyitwarire y’Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, avuga ko umusaruro irimo kubona ujyanye n’intsinzi yashatswe.

Bamporiki avuga ko kugira ngo haboneke ibyishimo mu banyarwanda, hakwiye gushyira imbaraga mu bakiri bato, ibitari ibyo ngo byaba ari nk’abifuza kugereka amagorofa ku nzu itagira ibyuma, amabuye na Sima.

Ibi Bamporiki yabinyujije kuri Twitter, nyuma y’aho Amavubi anganyije n’Ikipe y’Igihugu cya Centrafrique kuri Stade Huye, ibitego 2-2, mu guhatanira itike yo kujya mu gikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun umwaka utaha.

Kugeza ubu mu itsinda H u Rwanda rurimo, ruri ku mwanya wa nyuma n’amanota abiri gusa.

Bamporiki yagize ati “Umutsindo Amavubi twabonye, ahwanye n’intsinzi twashatse. Kugira ngo tugwize ibyishimo rusange nihashyirwe imbaraga mu gutoza Ingamba y’Ibirezi n’Imbuto “Abato”. Ibitari ibyo twaba tumeze nk’abifuza kugereka amagorofa ku nzu itagira ibyuma, amabuye n’isima.”

Mu kuboza 2017 ubwo yari yitabiriye inama ya 15 y’Umushyikirano, Bamporiki, nabwo yavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukwiye kuvoma guhiganwa mu muco Nyarwanda, mbere watozwaga mu Itorero ry’Igihugu ariko abazungu bakaza kurica ngo babashe kucyigarurira.

Bamporiki yavuze ko urubyiruko rukwiye gukoresha imbaraga zose rufite rubigiriye u Rwanda, atanga urugero ku Mutware witwaga Sebugangari w’i Nyaruguru wabonye Abanyarwanda bagiye i Burundi akababaza ikibagenza, bati tugiye gukina.

Ngo yarabasubije ati “Mukava mu Rwanda mukajya gukina mu mahanga nta soni, Umunyarwanda agakora urugendo rungana gutya agiye gukina? Ati niba mugiye gukina mutagiye guhiganwa nimwigarukire.”

Bamporiki yakomeje agira ati “Mu muco Nyarwanda hari byinshi igihugu kivomamo tukagira n’amahirwe Umutoza w’Ikirenga akagenda anabigarura, buriya umunsi Amavubi yaretse gukina akinjira mu mwuka wo guhiganwa azatanga ibyishimo. Ariko abantu bagikina, bazabira ibyuya, bakore siporo, birangirire aho.”

Abanyarwanda baheruka kubona ibyishimo mu mwaka wa 2004, ubwo Amavubi yabonaga itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia.

Bamporiki ubwo yavugaga ko umunsi Amavubi yaretse gukina akinjira mu mwuka wo guhiganwa azatanga ibyishimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages