Iyi myitozo ya mbere kuva Rayon Sports yabona itike yo kujya muri ¼ cya CAF Confederations Cup ikanatombora Enyimba FC yo muri Nigeria, yayobowe n’umutoza wungirije Gatera Moussa kuko umukuru Robertinho yagiye gusura umuryango muri Brazil.
Abakinnyi 10 gusa bafite ibyemezo bibemerera gukinira iyi kipe barimo Mugabo Gabriel, Christ Mbondi, Nova Bayama, Nyandwi Saddam, Mugisha François Master, Nzayisenga Kassim, Mugisha Gilbert, Prosper Donkor Kuka, Irambona Eric na Twagirayezu Innocent nibo bayigararayemo.
Abandi bari abakinnyi bakiri bato b’iyi kipe ndetse n’abo mu yandi makipe bishakiraga gukora imyitozo.
N’ubwo impamvu zabujije abakinnyi nka Niyonzima Olivier Sefu na Bimenyimana Bonfils Caleb zitazwi, abandi barimo Yannick Mukunzi, Muhire Kevin, Rutanga Eric, Rwatubyaye Abdul, Manzi Thierry bo babujijwe n’uko bari kumwe n’ikipe y’igihugu Amavubi yitegura Côte d’Ivoire.
Mutsinzi Ange, Manishimwe Djabel na Bashunga Abouba bo bahakaniye ubuyobozi ko batazakora imyitozo cyangwa ngo bakine mu gihe batarumvikana ku masezerano mashya ngo banahabwe amafaranga nk’uko amakuru agera ku IGIHE abivuga.
Nyuma y’iyi myitozo, umutoza Gatera Moussa yanze kugira byinshi avuga ku mpamvu z’aba bakinnyi avuga ko kutitabira byatewe n’ibintu bitandukanye.
Yagize ati “Abakinnyi batakoze uyu munsi bari bafite impamvu zitandukanye reka twizere ko bazaza ejo. Icya mbere ni uko twashakaga gukora imyitozo kandi yagenze neza.”
Abajijwe uko bakiriye gutombora Enyimba FC muri ¼ cya CAF Confederation Cup, Gatera yavuze ko nta kipe yageze muri iki cyiciro yoroshye ku buryo iyo bari gutombora yose bagombaga gukina kandi bakoresheje imbaraga zose.
Biteganyijwe ko iyi kipe izakomeza imyitozo izajya ibera mu Nzove, umutoza wayo mukuru akazagaruka kuwa Kabiri w’icyumweru gitaha.



















TANGA IGITEKEREZO