Barcelona ishobora gutanga hafi miliyoni 2 n’ibihumbi Magana abiri z’ama-Paund kugira ngo ibone Nou Camp Van Persie w’imyaka 32 mu rwego rwo gushakira igisubizo imvune zikomeza kwibasira ubusatirizi bw’iyi kipe.
Kuri ubu Messi ari hanze hafi ukwezi kose na Suarez arashidikanywaho ko ashobora kugaragara ku mukino wo mu mpera z’icyumweru na Rayo Vallecano bituma ikipe isigarana Neymar wenyine nk’umukinnyi w’imbere afatanyije na Sandro na Munir El Haddad bo mu ishuri ry’abana rya La Masia.
Jose Mourinho yahagaritswe umukino umwe acibwa n’ibihumbi 50 by’ama-Paund.
Umutoza wa Chelsea, Jose Mourinho nyuma y’amagambo yavuze ku basifuzi akanama gashinzwe imyitwarire mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza ryamuhagaritse umukino umwe ndetse hiyongeraho n’ama-Paund ibihumbi 50.
Ubwo yatsindwaga na Southampton 3-1 mu mukino uheruka, Mourinho yabwiye itangazamakuru ko kuba umusifuzi yabaye umunyabwoba agatinya guha ikipe ye penalite biri mu byatumye itsindwa.
Chelsea izakira Aston Villa kuwa gatandatu idafite umuzamu Thibaut Courtois na nyugariro Branislav Ivanovic.
Abakinnyi bo mu makipe akomeye batazakina muri iyi weekend
Tottenham izakira Liverpool kuwa gatandatu umutoza Jurgen Klopp atoza umukino we wa mbere muri shampiyona y’Ubwongereza. Tottenham izaba idafite Eric Dier, Danny Rose, Son Heung-Min, Ryan Mason,Alex Pritchard na Nabil Bentaleb. Naho Liverpool izaba idafite abakinnyi umunani harimo ba rutahizamu Danny Ings na Christian Benteke, myugariro Joseph Gomez, na kizigenza Philippe Coutinho.
Manchester United izakina na Everton idafite abakinnyi barindwi Patrick McNair, Michael Carrick, Bastian Schweinsteiger, Wayne Rooney, Ander Herrera, Marcos Rojo na Luke Shaw naho Everton John Stones, Muhamed Besic, Tom Cleverley, Leighton Baines na Steven Pienaar.
Manchester City izakira Bournemouth idafite Sergio Aguero, Aleksandar Kolarov, David Silva, Fabian Delph na Gael Clichy.
Arsenal izakina na Watford idafite Laurent Koscielny, Tomas Rosicky, Jack Wilshere, Danny Welbeck.



















TANGA IGITEKEREZO