Ni umubyigano bavuga ko watewe n’uko batinze guhabwa uburenganzira bwo kwinjira hakiri kare bituma birunda ku marembo ari benshi biteza akavuyo.
Abarebye umukino bavuga ko bemerewe kwinjira habura igihe gito ngo umukino utangire ku buryo byageze aho amakipe yombi agera mu kibuga hari abafana bakiri hanze.
Ibyo byatumye bagerageza kwinjirira icyarimwe bahangana n’abashinzwe umutekano bituma urugi rw’amarembo ya Stade ya Huye rucika hakomereka abafana batanu.
Binyujijwe ku rubuga rwa Twitter abafana ba APR FC “bihanganishije umufana wabo wajyanywe kwa muganga.”
Amakuru IGIHE yamenye ni uko abari bakomeretse bose uko ari batanu bahawe ubuvuzi bose bakaba batashye nta n’umwe ukiri mu bitaro.
Bamwe mu bafana bakunze kurebera umupira muri Stade ya Huye babwiye IGIHE ko ikibazo cyo kubemerera kwinjira habura iminota mike ngo umukino utangire kimaze igihe kinini.
Hari uwagize ati “Ni ikibazo kirambiranye kuko buri gihe batwemerera gutangira kwinjira habura iminota mike ngo umukino utangire. Twifuza ko bikosorwa kuko biteza akavuyo.”
Mu bitekerezo byabo basaba ko igihe umufana yaguze itike bajya bamwerera kwinjira hakiri kare kuko ari byo byaca akavuyo.
Ati “Njyewe igitekerezo nabaha ni uko bajya bareka tukinjira hakiri kare kuko amatike tuba twayaguze kare. Naho nibakomeza kujya batwinjiza ari uko umukino ugiye gutangira akavuyo ntikazacika kandi nibo babitera.”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yabwiye IGIHE ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere bakora inama igamije kureba uburyo ikibazo cy’umuvundo ku marembo ya Stade ya Huye cyakemuka mu buryo burambye.
Ati “Uyu munsi hari inama saa Kumi n’Ebyiri iribuduhuze n’inzego zose bireba niyo iribuze gufatirwamo ingamba zituma bitazongera.”
Yakomeje avuga ko ku mukino wahuje Mukura VS na APR FC Stade yari yafunguwe kare ahubwo icyabaye ari uko abafana batinze kuhagera, bazira icyarimwe mu masaha ya saa Munani batinda hanze bari kureba ko baguze amatike.
Yagiriye inama abafana ko bakwiye kujya bagera ku kibuga kare kugira ngo kubinjiza byorohe.
Yagize ati “Inama twabagira ni ukuza kare, nk’ejo niba Stade yarafunguwe saa Tanu abantu bose bakagera kuri Stade saa Munani ni ikibazo. Ubutumwa nabaha ni uko niba stade yafunguwe kare na bo bakwiye kuza kare.”
Umukino wabereye i Huye warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1. APR FC ni yo yabanje gufungura amazamu ku gitego cyinjijwe na Kwitonda Alain ‘Bacca’ ku munota wa 23 mu gihe Mukura Victory Sports yishyuriwe na William Opoku kuri penaliti yo ku munota wa 65.
Uyu mukino wo kwishyura wabaye nyuma y’ukwezi n’igice Mukura VS ihagaritse urugendo rwa APR FC rwo kumara imikino 50 ya Shampiyona idatsindwa; icyo gihe yayitsinze igitego 1-0.
Twihanganishije umufana wacu wajyanywe kwa muganga azira Umubyigano watewe n'imyinjirize itaboneye yagaragaye ku mukino @MukuraVS yanganyije mo 1 : 1 na @aprfcofficial3pic.twitter.com/DUT3HMeeaB
— Online Fan Club Zone.5 (APR FC) (@onlinefanclubz2) March 13, 2022





Ibitekerezo 0