Ni ku nshuro ya mbere u Rwanda rwari rwitabiriye iri rushanwa ryaberaga mu Budage, aho rwari mu itsinda rya kabiri hamwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Nigeria na Afurika y’Epfo.
Mu mikino y’amatsinda, iyi kipe yatsinze Amerika ibitego 3-1, inganya na Nigeria 0-0, mu gihe yatsinzwe na Afurika y’Epfo igitego 1-0.
Mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatanu, u Rwanda rwatsinze u Budage penaliti 3-1 nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu minota isanzwe y’umukino.
Muri rusange, Nigeria yisubije iki gikombe, ikurikirwa na Afurika y’Epfo, Argentine na Mexique ku mwanya wa kane.
Umunyezamu Mutangwa Cedrick; Myugariro uca ibumoso Ishimwe Elie na rutahizamu Hategekimana Abdouladhim bakubutse mu Budage bakomereje mu Ikipe y’Igihugu y’Abari munsi y’Imyaka 15.
Aba bana basanze bagenzi babo nyuma yo kwakirwa na Perezida w'Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, FERWAFA. Ni igikorwa cyanatumiwemo n’ababyeyi babo.
Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse, yashishikarije aba bana gukina umupira w’amaguru no kwibuka kwiga kuko ari bwo bazatera imbere kurushaho ndetse n’igihugu kikabyungukiramo.
Yagize ati ”Mugomba kwibuka kwiga no gukina umupira, byose murabikeneye ndetse n’igihugu kirabikeneye. Aho mugiye mu makipe mubizirikane ko bigomba kujyana. Mugomba gukina umupira w’amaguru kinyamwuga no mu buryo bw’ubunyangamugayo.”
Yababwiye ko bakwiye gushyira umuhate mu byo bakora kuko ibanga ryo kwamamara riri mu kugira ikinyabupfura, kumvira abatoza, ubufatanye n'abandi no gukora imyitozo.
Yagize ati "N’ubwo mukiri bato, muzanywa inzoga se mukine n’umupira mugire ngo bizajyana? Uzagira imyaka 21 wamaze kuba umusaza. Kaba kabaye.”
Irushanwa rya CECAFA, u Rwanda rwitegura gukina ryaherukaga kuba mu 2019 i Asmara muri Eritrea. Icyo gihe ryegukanywe na Uganda itsinze Kenya ku mukino wa nyuma.
Iry’uyu mwaka rizabera kuri FUFA Technical Centre i Njeru. Biteganyijwe ko Ikipe y’Igihugu izahaguruka mu Rwanda tariki 2 Ugushyingo 2023.













Ibitekerezo 0