Hashize iminsi itanu gusa, ubuyobozi bwa Mukura VS bufashe icyemezo cyo guharika abakinnyi batanu kubera imyitwarire yabo yakemangwaga nyuma yo kugaragaza umusaruro mubi kw’iyi kipe y’i Huye.
Mu bakinnyi batanu bari bahagaritswe, batatu muri bo bamaze guhabwa imbabazi ndetse banasabwa guhita bagaruka mu mwiherero kugira ngo bakomeze akazi kabategereje imbere.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko abakinnyi bababariwe ari Olih Jacques, Duhayindavyi Gaël na Mutijima Janvier. Aba bakaba barapimwe COVID-19 ku wa Gatatu kugira ngo babone gusubira mu mwiherero aho iyi kipe iba i Sovu.
Umuyobozi Mukuru wa Mukura Victory Sports, Gasana Jérôme, yemereye IGIHE ko bamaze kubabarira aba bakinnyi uko ari batatu.
Ati “Nibyo abo batatu bahuye n’Akanama gashinzwe imyitwarire, baraganira basanga bakwiye kugarurwa mu bandi. Abandi babiri nabo ubwo hari igihe cyabo cyo kuzahura n’ako Kanama bakaganira nyuma y’iperereza rigikomeje.“
Iragire Saidi na Lucky Emmanuel ni bo batarahabwa imbabazi n’ubuyobozi bwa Mukura Victory Sports.
Mu mikino yo guhatanura kuguma mu Cyiciro cya Mbere, Mukura Victory Sports izatangirira kuri Sunrise FC mu mukino uzabera i Huye ku wa Mbere tariki ya 24 Gicurasi 2021.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!