Ikipe ya AS Kigali yanganyije na Al Nasri yo muri Libya 0-0 mu mukino ubanza w’Ijonjora rya Kabiri rya CAF Confederation Cup wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, ku wa 8 Ukwakira 2022.
Ni umukino wateye benshi guhangayikishwa no kubona igitego kuko byari gufasha Ikipe y’Umujyi wa Kigali kuzajyana impamba mu mukino wo kwishyura udakunze guhira amakipe yo mu Rwanda mu mikino mpuzamahanga cyane cyane iyo ahura n’ayo mu Barabu.
Abafana b’amakipe atandukanye yo mu cyiciro cya mbere bahuriye hamwe ngo bashyigikire AS Kigali yahataniraga ishema ry’igihugu ariko biranga biba iby’ubusa igitego kirabura.
Abayobozi mu myanya y’icyubahiro na bo bari bahagaritse umutima mu minota 90 y'umukino. AS Kigali yakomeje kurema uburyo bwinshi bwo gushaka ibitego ariko ntibwigeze bubyara umusaruro kugeza umukino urangiye amakipe yombi aguye miswi.
AS Kigali irasabwa kunganya yinjije igitego cyangwa gutsinda umukino wo kwishyura kugira ngo ikomeze mu ijonjora rya gatatu. Biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uzabera muri Libya ku wa 16 Ukwakira 2022.
Muri uyu nkuru tugiye kugaruka kuri amwe mu mafoto yaranze umukino wa AS Kigali na Al Nasr warangiye nta kipe inyeganyeje inshundura ry'indi.
Team Manager wa AS Kigali Innocent Bayingana areba uko abafana binjira mbere y'uko umukino utangiraMama Mukura mu mupira n'inkoni by'ikipe yihebeye yanaserukanye n'amabendera abiri ya AS Kigali mu ntokiMama Mukura akinjira muri Stade yasabwe n'ibyishimo abonye abafana b'amakipe atandukanye bari inyuma ya AS KigaliUmwe mu bashinzwe umutekano ku kibuga afasha Madeleine Mukanemeye uzwi ku izina rya Mama Mukura mu gihe yarebaga mu gice cyari cyicayemo abafana ba Mukura Victory Sports baje gushyigikira AS Kigali kuri uyu mukino ngo ahitemo intebe ari bwicaremoIcyapa cy'itsinda ry'abafana b'abamotari kuri uyu mukino ntibigeze bitabira ku bwinshi. Inyuma yacyo hari abantu mbarwaIcyizere cyari cyose ku bafana umukino ugitangira ubwo AS Kigali yasatiraga cyaneUbururu n'umweru ku kuboko mu mwenda w'Amavubi yaje gushyigikira Abanyamujyi b'i KigaliAziz ufana Kiyovu Sports ari mu bafana bari i Huye biteguye gushyigikira AS KigaliUmwe mu bafana ba Al Nasr yari afite icyizere umukino ugitangira ko ikipe ye iri bwitware nezaAbafana bakoze akazi kabo ariko inshundura zihisha AbanyamujyiAbafana ba Rayon Sportts bari bahabaye ku bwinshi ndetse bagerageje gutiza AS Kigali umurindiMadeleine Mukanemeye "Mama Mukura'' mu byishimo hamwe n'abafana ba Rayon Sports barimo Feza na Nkundamatch. Akanyamuneza hano kari hose, ubukeba buke bwa Mukura VS na Rayon Sports baburambitse hasiAkaradio nako telefoni yari ku gutwi. Ashobora kuba yumvaga uko abanyamakuru bogeza umukino basomaga amazina y'AbarabuUmutoza wa gatatu wungirije wa AS Kigali, Umwungeri Patrick aganira n'umutoza w'abanyezamu ba Al Nasr utari wemerewe gutoza kuri uyu mukino kuko atatanzwe ku rutonde rw'ikipe ye muri CAFAbakinnyi ba Al Nasr batitabajwe muri 18 babanza ku ntebe bari bicaye mu myanya y'icyubahiro baganira n'abafana baboUmunyamategeko wa FERWAFA, Karangwa Jules, mu ntangiriro z'umukino yari afite icyizere ko AS Kigali iri bubone impamba izaserukana muri LibyaUmunyana Seraphine (iburyo) umwe mu batoza b'Ishuri ry'Umupira w'Amaguru rya Paris Saint Germain yandikaga ibyo ari kureba mu mukinoUmunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo, Busabizwa Parfait, ntiyanyuzwe n'uko AS Kigali yahushaga ibitego imbere y'izamuUmuyobozi ushinzwe Itangazamakuru n'Itumanaho muri AS Kigali, Kankindi Anne-Lise, yakurikiye uko ikipe ye iri kwitwara. Ku maso ntiyari aryohewe n'ibyo yabonaga mu kibugaAbayobozi ba Al Nasr bakomeje kuganira ngo barebere hamwe aho biri gupfira kuko ikipe yabo yarushwaga cyanePerezida wa AS Kigali, Shema Fabrice, yakurikiye umukino ikipe ye yakiniye i HuyePerezida wa FERWAFA, Olivier Nizeyimana, mu mwenda wa AS Kigali ategereje ko igitego cyabonekaPerezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC) na we nta byishimo byari ku maso ye ubwo yarebaga uburyo Abanyamujyi bakomeje kwitwaraNshimiye Joseph, umufana ukomeye wa AS Kigali umutima wari uhagaze ategereje ko ikipe ye ireba mu rushundura ndetse byakomeje kugoranaKu mpande zombi bari bahagaritse umutima. N'aba Al Nasr na bo bari bafite ubwobaPerezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, Olivier Nizeyimana aganira n'Umunyamabanga wa Ferwafa, Muhire Henry uko umukino ukomeje kugenda. Hagati yabo hari hicaye Meya w'Akarere ka Huye, Sebutege AngeAbo mu nzego z'umutekano barimo abapolisi baserutse mu bagiye gushyigikira AS Kigali ku bwinshiAbafana bamwe bumvaga umupira kuri radio bakanawureba mu kibugaNyuma y'uko b ategereje igitego bagaheba bamwe mu bafana batangiye gusinziraBari bifashe mapfubyi mu mpera z'umukino ubwo icyizere cyo kubona igitego cyari gitangiye kuyoyokaAbafana bari baje ku bwinshi n'ubwo ibyishimo byakomeje kuba iyangaAS Kigali yagerageje gutegura neza imyinjirize kuri uyu mukino. Abakobwa b'uburanga bakiranaga ubwuzu ababaganaPerezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, Olivier Nizeyimana aganira n'Umunyamabanga wa Ferwafa, Muhire Henry uko umukino ukomeje kugenda. Hagati yabo hari hicaye Meya w'Akarere ka Huye, Sebutege AngeAbashinzwe umutekano bari maso. Ku murimo nta guhumbyaUmusifuzi amaze kurangiza igice cya mbere Umunya-Serbia Zoran Milinkovic utoza Al Nasr yikuye ikoti nyuma yo kubona ko umukino utari bumworohereUmunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo, Busabizwa Parfait (ibumoso) aganira na Perezida wa AS Kigali, Shema Fabrice ubwo igice cya mbere cy'umukino cyari kirangiyeAS Kigali ifanwa n'ab'ingeri zoseMu minota ya nyuma y'umukino icyizere ku bafana cyatangiye kuyoyokaUmutoza Mukuru wa AS Kigali, Casa Mbungo André, aha yahamagaraga Kapiteni we Haruna Niyonzima ngo amuhe amabwiriza y'uburyo ari buhindure umukinoMu minota y'inyongera, Umutoza wa Al Nasr, Zoran Milinkovic, yakomeje kwinubira kuba umusifuzi atarangiza umukino. Aha yarebaga ku isaha y'umwungiriza we wa kabiri, Salem Othman Mohamed EljelaliYahise amubwira ko bategereza iminota 90 y'umukino ukarangiraAbakinnyi ba Al Nasr biruhukije nyuma y'umukino barushijwemo na AS Kigali ariko ikababuramo igitegoUmutoza Casa Mbungo yashimiye Imana yafashije ikipe ye kunganya na Al NasrKankindi Anne-Lise ashimira umutoza Casa Mbungo nyuma yo kunganya na Al Nasr ubusa ku busaKankindi Anne-Lise ashimira myugariro Bishira Latif nyuma y'umukinoUmutoza ndetse n'umwe mu bayobozi ba Al Nasr bahoberanye bishimiye kunganya 0-0 na AS Kigali mu mukino ubanzaIbyishimo byari byose muri Al Nasr nyuma yo kunganya na AS KigaliMu gihe Al Nasr bishimiraga ibivuye mu mukino, Umutoza wungirije wa AS Kigali Mbarushimana Shaban, we yari mu gahinda
Ibitekerezo 0