Ni icyemezo cyatangajwe n’Umuyobozi Mukuru w’iyi Kipe, Jan-Christian Dreesen mu kiganiro yagiranye n’Urubuga rwa Bayern Munich.
Ati “Mu biganiro byiza twagiranye ku mpande zombi, twafashe umwanzuro w’uko tuzatandukana mu mpera z’uyu mwaka. Intego yacu ni ugufata ikindi cyerekezo cy’umushinga wacu w’umupira w’amaguru hamwe n’umutoza mushya mu 2024-2025."
"Muri iki gihe gisigaye ngo umwaka ugere ku musozo, buri ruhande ruzakora uko rushoboye kugira ngo rutange ibirenze haba mu gushaka igikombe cya UEFA Champions league na Bundesliga. Nyuma yo gutsindwa na Lazio mu mukino wa mbere [wa 1/8] turizeza abafana bacu bazaba baturi inyuma buzuye Stade yacu ya Alianz Arena ko tuzagera muri ¼."
Thomas Tuchel we yavuze ko afatanyije n’abamwungirije bazakora ibishoboka byose bakageza ibyiza ku Ikipe mu gihe gisigaye ngo batandukane.
Ati “Twumvikanye ko tuzatandukana mu mpera z’uyu mwaka. Kugeza icyo gihe nzakomeza dutanga buri kimwe hamwe n’abatoza dukorana kugira ngo tugere ku byiza byose."
Uku gutandukana kwatewe no kwitwara nabi mu mikino itatu ishize, aho Bayern Munich yayitsinzwe yose harimo uwo yanyagiwemo na Mukeba Bayer Leverkusen ibitego 3-0, ndetse kuri ubu iyirusha amanota umunani ku rutonde rwa Shampiyona y’u Budage igeze ku munsi wa 22, Bochum yayibonyeho intsinzi y’ibitego 3-2.
Iyi mikino yaje ikurikira uwo yatsinzwemo na Werder Bremen igitego 1-0 tariki 24 Mutarama, ndetse abenshi mu bafana ntibaramubabarira mu wo banyagiwemo na Eintracht Frankfurt, ibitego 5-1 tariki 9 Ukuboza 2023.
Habayeho kandi no gutakaza muri UEFA Champions League mu Butaliyani, aho iyi kipe yatsinzwe na Lazio igitego 1-0 tariki 14 Gashyantare 2024.
Uyu Mutoza kandi ashinjwa n’abasesenguzi batandukanye kutagira ikipe ibanzamo ihoraho, kutubaka ubwugarizi bwiza no kutarema uburyo bwinshi bubyara ibitego imbere y’izamu kandi afite ba rutahizamu b’ibikurankota ku Mugabane w’u Burayi nka Harry Kane na Thomas Muller.
Ikindi ni ukuntu mukeba wabo utaratsindwa, Bayer Leverkusen utozwa na Xabi Alonso wabakiniye yabigaranzuye muri uyu mwaka ndetse bikaba bigoye kumufata kuko abarusha amanota umunani mu mikino 22.
Abatoza babiri nibo bahabwa amahirwe yo kuzasimbura Tuchel barimo Jurgen Klopp uherutse gutangaza ko azava muri Liverpool mu mpera y’uyu mwaka ndetse n’Umunya-Espagne, Xabi Alonso utoza Bayern Leverkusen iyoboye urutonde rwa Shampiyona y’u Budage n’ubwo uyu Alonso anavugwa muri Liverpool kuzasimbura Jurgen Klopp.
Uyu Mudage, Thomas Tuchel yasimbuye mugenzi we Julian Nagelsmann bakomoka hamwe muri Gicurasi 2023. Nyuma y’amezi abiri yatwaye Igikombe cya Shampiyona hamwe na Bayern Munich. Yatoje kandi amakipe atandukanye nka Chelsea, Paris Saint-Germain, Borussia Dortmund na Mainz 05.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!