00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bayern Munich yashyize umucyo ku byo kuvugurura amasezerano ifitanye n’u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 August 2025 saa 12:24
Yasuwe :

Ikipe ya FC Bayern Munich yanyomoje ibivugwa mu itangazamakuru ko yahagaritse ubufatanye bwayo n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere mu Rwanda (RDB), ishimangira ko impande zombi zahinduye amasezerano yo kwamamaza Visit Rwanda mu mikoranire yo guteza imbere impano z’abakiri bato bakina ruhago, kugeza mu 2028.

Ku wa 8 Kanama 2025 ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko rwo na Bayern Munich byinjiye mu cyiciro cya kabiri cy’imikoranire.

Impande zombi zavuguruye amasezerano, hasinywa amashya azageza mu 2028, aho kuri iyi nshuro hazibandwa cyane ku kongera imbaraga mu gushaka no guteza imbere impano z’abato bakina umupira w’amaguru.

Izi mpinduka zasamiwe hejuru n’abantu batandukanye, bamwe bavuga ko Bayern Munich yahagaritse imikoranire yari ifitanye n’u Rwanda binyuze muri RDB.

Ibinyujije ku mbuga zayo, iyi kipe ikomeye kurusha izindi mu Budage yashimangiye ko abavuga ko yahagaritse gukorana na RDB bibeshya, ahubwo ubufatanye bw’impande zombi bugiye gushingira cyane mu guteza imbere impano z’abakiri bato bakina ruhago dore ko isanzwe ifite irerero ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Yagize iti “Ejo hashize, FC Bayern yatangaje ko hari intambwe ikomeye imaze guterwa mu bufatanye bwayo n’Ikigo cy’Iterambere ry’u Rwanda (RDB). Mu bitangazamakuru bimwe na bimwe, hagaragajwe ko FC Bayern yaba yarahagaritse ubufatanye bwayo na RDB. Ibi si byo.”

“Nyuma y’ibiganiro byiza kandi byubaka, twemeranyije ko igice cy’ubucuruzi cyari mu masezerano yacu ya mbere (“Visit Rwanda”) gihindurwa ubufatanye bushya bugamije guteza imbere umupira w’amaguru w’abakiri bato, buzageza mu 2028”.

“Ku bw’iyo mpamvu, intego nyamukuru y’ubufatanye bwacu, bukubiyemo n’ubufatanye na Minisiteri ya Siporo y’u Rwanda, ubu ni ukwagura Irerero rya FC Bayern Academy riri i Kigali.”

Bayern Munich yatangiye gushyira itafari mu kuzamura ruhago y’u Rwanda

Mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda, ibihe bikomeye bitazibagirana ni ubwo u Rwanda rwitabiraga Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia mu 2004 ndetse n’igihe Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 17 yitabiraga Igikombe cy’Isi cy’Ibihugu cyabereye muri Mexique mu 2011.

Iyi kipe y’abato yari yarateguwe byihariye, ariko kuva icyo gihe nta yindi kipe y’abato cyangwa abakuru yongeye kugira umusaruro ugaragara mu marushanwa y’umupira w’amaguru.

Kuri ubu u Rwanda rushyize imbere guteza imbere impano z’abakiri bato muri siporo, ndetse hari byinshi igihugu gikomeje gukora mu kuyiteza imbere, giharanira ko yatanga umusaruro dore ko yabaye ubucuruzi bushingiye ku mpano.

Kuva muri Kanama 2023, ubwo u Rwanda rwinjiraga mu bufatanye na Bayern Munich, iyi kipe yatangiye gushyira itafari ryayo ku musingi wo kubaka ruhago Nyarwanda binyuze mu kuzamura impano z’abakiri bato.

Bayern Munich yashinze irerero rimaze imyaka ibiri rikora aho ribarizwamo abana 30 bishyurirwa buri kimwe ndetse kugeza ubu akaba ari bo wavuga bakorera mu buryo bwiza bubafasha kubaho kinyamwuga kurusha abandi.

Iyi ‘Académie’ yo ku rwego rwo hejuru, abana bigishirizwamo ruhago n’abatoza barimo abavuye mu Budage, yitoreza kuri Kigali Pelé Stadium ndetse yo ntikangwa n’ikibazo cy’amasaha nk’uko ahandi bigenda kuko abayigize bacanirwa amatara ku mugoroba.

Kugeza ubu kandi amasezerano y’u Rwanda na Bayern Munich yatangiye kubyara inyungu, dore ko abakinnyi babiri b’Abanyarwanda ari bo Ndayishimiye Barthazar na David Okoce, bari mu batoranyijwe mu Ikipe ya FC Bayern Munich y’Abaterengeje imyaka 19.

Ubufatanye bwa Bayern Munich n'u Rwanda bwinjiye mu cyiciro cyo gushaka no kuzamura impano z'abakiri bato bakina umupira w'amaguru
Académie ya Bayern Munich mu Rwanda imaze imyaka ibiri igiye kongerwamo imbaraga
Muri Nyakanga, Ndayishimiye Barthazar na David Okoce batoranyijwe mu bagize Ikipe ya Bayern Munich y'Abatarengeje imyaka 19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages