00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bayingana Innocent yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Kigali FC

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 17 August 2026 saa 11:58
Yasuwe :

Bayingana Innocent wari ushinzwe ubuzima bwa buri munsi muri AS Kigali yahinduriwe izina ikaba Kigali FC, yagizwe Umuyobozi Mukuru wayo mu rwego rwo kuzuza inzego zayo z’ubuyobozi.

Ku Cyumweru, tariki ya 16 Kanama 2026, ni bwo hateranye inama y’Inteko Rusange ya AS Kigali, yarimo ingingo zo kuyihindurira izina ndetse ikanuzuza inzego zayo z’ubuyobozi.

Ku ikubitiro yagize Uwimana Clarisse Visi Perezida wayo, asimbura Kankindi Anne-Lisa Alida, weguye kuri uyu mwanya mu minsi yatambutse yaranzwe n’amakimbirane muri bamwe mu bayobozi bayo.

Nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Mbere, Bayingana Innocent, umze igihe kinini muri iyi kipe, Bayingana Innocent, ni we wagizwe Umuyobozi Mukuru wa Kigali FC.

Bayingana azayobora amakipe arimo n’iy’abagore ya Kigali Women Football Club, na yo yahoze yitwa AS Kigali WFC.

Abandi bashyizwe mu myanya y’ubuyobozi ni Alffred Nduwayezu, Gerturde Urujeni na Patricie Murekatete bashyizwe mu bagize Urwego Rukuru Kigali FC.

Bayingana Innocent yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Kigali FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages