Ku wa Gatandatu, tariki ya 11 Werurwe 2023, ni bwo Tim Davie yavugiye kuri BBC nyuma yo gusubikwa kw’Ikiganiro cy’Ubusesenguzi busanzwe bukorwa ku mikino itandukanye, agaragaza ishusho y’ikibazo gihari n’inzira zo kugikemura.
Gary Lineker w’imyaka 62 yabwiwe kwegura na BBC muri MOTD nyuma y’amagambo yatangaje asubiza Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, Suella Braverman.
Ku wa Kabiri w’iki Cyumweru, Minisitiri Suella Braverman, yatangaje gahunda za Guverinoma y’u Bwongereza mu guhangana n’ubwiyongere bw’abimukira n’abashaka ubuhungiro bakomeza kwinjira mu gihugu banyuze mu bwato buto mu nzira y’amazi izwi nka English Channel.
Mu batanze ibitekerezo ku magambo ye harimo na Gary Lineker. Yifashishije Twitter yavuze ko iyo ari “politiki ya kinyamaswa igiye gukoreshwa ku bantu batishoboye yavuzwe mu mvugo idahabanye n’izakoreshwaga mu Budage mu 1930.’’
BBC ikibona ubwo butumwa yabifashe nko kurenga ku mategeko n’amabwiriza agenga akazi ke, imusaba kuba ahagaze mu gihe kitazwi hakabanza hakigwa ku buryo akoresha imbuga nkoranyambaga ze.
Nyuma ya gahunda yasimbujwe ikiganiro yamaze iminota 20, Tim Davie yasabye imbabazi zo kuba ikiganiro kitigeze gitambuka ndetse batengushye ababakurikira.
Yagize ati “Ndisegura ku bantu bose ku bwo gusubika ikiganiro byabayeho uyu munsi. Ni ibintu bikomeye cyane kandi byakoze ku mitima abadukurikira. Turi gukora cyane kugira ngo tuve muri ibi bihe turimo, twongere kugaragara. Ntabwo najya muri byinshi nsobanura uburyo bizakorwamo ariko ni ibiganiro.”
Tim Davie yagarutse ku bushobozi bwa Gary Lineker wabaye imbarutso z’ibibazo byose, yivugira ko na we yifuza kongera kumubona kandi bagakorana nk’ibisanzwe.
Ati “Ibyaba byiza kuri njye ni ukugarura Gary Lineker kandi ndabizi twese turashaka guha abadukurikira amakuru ya siporo ari ku rwego mpuzamahanga.’’
“Ni umunyamakuru w’umuhanga kandi ni mwiza mu kazi, ndakeka ko igihe azagarukira abantu bazabona ukuntu ari umunyamwuga.”
Yongeyeho ko atigeze ahatirwa na Leta y’u Bwongereza gushyira igitutu kuri Gary Lineker ngo amwibasire kuri Twitter itavuga rumwe na yo.
Ikiganiro kitarimo umusesenguzi n’umwe cyatambutse ku mikino yo ku wa Gatandu, nta kirango cya MOTD cyakoreshejwe, abayikurikiye barebaga ibyaranze imikino itandukanye ya ‘Premier League’, abasesenguzi basimbuzwa amajwi y’abafana.
Ihagarikwa rya Gary Lineker ryashyigikiwe na bagenzi be bakorana barimo Alan Shearer, Ian Wright, Micah Richards, Jermaine Jenas na Alex Scott, na bo banzuye kutongera kugaragara mu kiganiro.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!