Amakuru yizewe agera ku IGIHE yemeza ko ’Bekeni’ yafunguwe ku wa Gatatu tariki 31 Mutarama nyuma yo gusaba imbabazi Ubuyobozi bwa Marines FC ndetse na Nsengiyumva Aboubakar yakubise umutwe ku mukino w’amakipe yombi y’abato.
Bekeni w’imyaka 63 yafunzwe akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake Nsengiyumva Aboubakar w’imyaka 48.
Yamukubise umutwe mu gahanga aramukomeretsa ubwo bari bari kuri Stade Umuganda bari kwitegura umukino w’impande zombi tariki 27 Mutarama 2024. Imvururu zaturutse ku byo aba bagabo bombi batumvikanyeho.
Akimara gukubita Aboubakar yarafashwe afungirwa kuri Station ya RIB ya Gisenyi, mu gihe dosiye igiye gutunganwa kugira ngo yohererezwe Ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’Itegeko.
Yaba Bekeni na Etincelles FC basabye imbabazi Marines FC nyuma y’iki cyaha, byabaye ngombwa ko hafatwa ibizamini byo kwa muganga byaje kwerekana ko nta gukomereka kwabayeho ari nabyo byoroheje icyaha.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!