Umunyamabanga Mukuru wa Etincelles, Kabanda Innocent, yemereye IGIHE ko iyi kipe yamaze kumvikana na Bekeni.
Ati ‘’Mu batoza twavuganye nabo twahisemo Bekeni kuko ni we twasanze yujuje ibyo twifuzaga. Turaza kumwerekana nyuma yo gusinya amasezerano"
Yakomeje avuga ko igisigaye ari ukuganira nawe ibijyanye n'amasezerano agomba gusinya vuba agahita atangira akazi.
Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko Bekeni yongeye kugirwa umutoza nyuma yo gusanga ibyo yasabye ikipe bigendanye n’ubushobozi bwayo, akaba yabonye aka kazi ahigitse Bisengimana Justin na we wifuzwaga n’iyi kipe y’i Rubavu.
Mu kiganiro cyihariye Bekeni aheruka kugirana na IGIHE, yavuze ko we na Etincelles bafitanye isano imeze nk’iy’umwana na se.
Ati’’ Isano yanjye na Etincelles urebye ni nk’umwana na se. Amateka yanjye na Etincelles ni maremare cyane n’uko abenshi baba batanabizi. Etincelles ni ikipe y’iwacu, yo mu rugo, nayikurikiyemo, nyibera umukinnyi nyiberamo n’umutoza. Kuri njyewe ni amateka maremare.’’
Bekeni w’imyaka 59, avuga ko se yagize uruhare mu ishingwa ry’iyi kipe ndetse n’umuryango we ukaba ukunda iyi kipe yamuhaye akazi akiri muto.
Bizimana Abdu Bekeni yaherukaga muri Etincelles FC mu 2014, aho yavuye ajya mu ikipe y’Amagaju FC, na yo ayivamo mu 2016 nyuma yo kutubahiriza ibikubiye mu masezerano mashya impande zombi zari zumvikanye.
Nyuma yo kujya gutoza Virunga FC yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 2017, Bekeni yagizwe umutoza wa Gicumbi FC, batandukana mu Ukuboza umwaka ushize kubera umusaruro mubi.






Ibitekerezo 0