Ku Cyumweru, tariki ya 22 Werurwe 2026, ni bwo Rayon Sports FC yari kwakira Gasogi United FC mu mukino w’Umunsi wa 25 wa Shampiyona y’u Rwanda, Saa Yine z’ijoro, kuri Stade Amahoro.

Uyu ni umukino wari wimuwe kuko wari gukinirwa kuri Kigali Pelé Stadium, kuri uwo munsi ariko Saa Cyenda z’umugoroba.

Uyu mukino ntiwabaye kuko Gasogi United FC yanze kuwitabira, ishingiye ku kuba hatarubahirijwe amategeko mu kuyimenyesha impinduka zabaye ku mukino.

Nubwo bimeze bityo, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League, Karangwa Jules, yabwiye itangazamakuru ko inzira zose zisabwa zakurikijwe mu kumenyesha iyi kipe, ari na yo mpamvu yatewe mpaga y’ibitego 3-0, ikaba igomba no gucibwa amande ya miliyoni 2 Frw.

Mu kiganiro gitambuka kuri Radio/TV1 gikorwa n’Umuyobozi Mukuru wayo akaba na Perezida wa Gasogi United FC, Kakooza Nkuliza Charles [KNC], na Mutabaruka Angelbert uhagarariye abafana bayo, bagarutse ku ntandaro yo kutitabira umukino.

KNC yavuze ko Rwanda Premier League yakoze amakosa mu kugaragaza umwanzuro w’uyu mukino, yibutsa Jules Karangwa ko atari we amategeko arangiriraho.

Ati “Rwanda Premier League ni urwego rushyirwaho n’umwanzuro w’Inteko Rusange ya FERWAFA, rukaba rwahawe uburenganzira bumwe bwo gutegura amarushanwa y’Icyiciro cya Mbere. Rwanda Premier League ubwayo, ntabwo icyemezo cyayo ari ihame ntakuka, ni yo mpamvu hariho inzego.”

“Hari Urwego Nkemurampaka cyangwa urwego rw’Ubujurire muri FERWAFA, icyemezo cyarwo kirigenga. Hari Komisiyo y’Amarushanwa, Komisiyo y’Ubutabera, ni ukuvuga ngo izo zose zifite ububasha bwo gusuzuma imyubahirize y’amategeko mu gihe umwe mu banyamuryango atanyuzwe. Ntabwo ibintu birangirira kwa Jules.”

Mbere yo gutangaza ibi, KNC yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze, asaba Rwanda Premier League kwerekana ibaruwa yandikiwe Gasogi United FC, hanyuma harebwe niba bikurikije amategeko.

Ati “Mwaramutse mwese! Hari ibiri kuzenguruka hirya no hino ko Rwanda Premier League yamenyesheje Gasogi United. Ese Rwanda Premier League yakwerekana ibaruwa yohererejwe Gasogi United? Ndizera neza ko benshi muri twe dushaka kubimenya kuko byadushimisha igiye hanze.”

“Ngira ngo nta n’impaka zakabaye zihari, noneho icyo gihe Gasogi bayihane. Karangwa erekana icyo cyemezo wandikiye Gasogi United ugishyire ahabona, ngo ngiki. Ibyo Rwanda Premier League yakoze mu kwandika, mu kigo cyakoze amakosa nanjye ni ko nabikora, mu rwego rwo kwirengera no kuvanaho biriya.”

KNC utajya uripfana yavuze ko amenya ko umukino wimuwe yabikuye ku mbuga nkoranyambaga, mu mashusho ya Rugaju Reagan avuga ko umukino uzabera muri Stade Amahoro nyuma y’uwa RS Berkane na Al Hilal SC muri ¼ cya CAF Champions League.

Bigeze Ku wa Gatanu, tariki ya 20 Werurwe, KNC yahamagaye Murenzi Abdallah uyobora Rayon Sports, amubwira ko ari icyifuzo cya Al Hilal SC, yashakaga abafana kugira ngo isezerere RS Berkane, ndetse haza no koherezwa imodoka ziza kujyana abafana kuri stade.

Rayon Sports yasanze uburyo bwo kubikurikirana bugoye, isaba Al Hilal SC kwishyura amafaranga yari kwinjizwa ku mukino wayo na Gasogi United FC kuri Kigali Pele Stadium.

KNC yamubajije niba byashoboka ko umukino ukinwa saa Cyenda ku masaha yari ateganyijwe, Murenzi amubwira ko amategeko ya CAF atemera ko hari ikindi kintu kibera muri stade igiye kwakira umukino wayo mbere y’amasaha 24, ari na yo mpamvu washyizwe Saa Yine.

KNC wagiye kuri Kigali Pelé Stadium ahari ku kubera uwo mukino, avuga ko kuwimura byari gutuma batakaza amafaranga mu mwiherero w’ikipe wongerewe amasaha, dore ko bari kongera amafaranga yo kurya n’ibindi.

Hari kandi imodoka itwara abakinnyi ikabacyura, hari na Muderi Akbar ugomba kwitabira umwiherero w’Ikipe y’Igihugu y’u Burundi wari waguriwe itike y’indege imujyana muri Tchad n’ibindi.

KNC yasabye Rwanda Premier League gusaba imbabazi, kuko yakoze amakosa mu kwimura umukino ndetse no gusiga icyasha Gasogi United FC.

Ati “Ndasaba abayobozi ba Rwanda Premier League kudashyuha ubwonko, bareke amategeko akore icyo agomba gukora. Abantu niba barakoze amakosa bayemere bareke no gutesha abantu umwanya.”

“Nibagaragaza ibaruwa, turemera iyo mpaga n’ayo mafaranga, ariko ntituzemera amafuti n’amakosa kugira ngo ibintu tubitagatifuze. Rwanda Premier League ukwiriye gusaba imbabazi aba-Rayon n’Abanyarwanda muri rusange, na Gasogi United mwaharabitse.”

Perezida wa Gasogi United FC yagaragaje ko atigeze asaba amafaranga kugira ngo akine uyu mukino.

Perezida wa Gasogi United FC, KNC, yasabye Rwanda Premier League gusaba imbabazi
Perezida wa Gasogi United FC, KNC, yasabye Rwanda Premier League gusaba imbabazi