Amakarita Muhire Kevin ashinjwa yayabonye ku mikino ibanza ya Sénégal na Bénin.
Mu gihe iki kirego cyahabwa ishingiro, u Rwanda rwaterwa mpaga ku mukino rwanganyijemo na Bénin kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 29 Werurwe 2023.
Muhire Kevin yabonye ikarita y’umuhondo ku munota wa 69 ku mukino u Rwanda rwatsinzwemo na Sénégal igitego 1-0 ku wa 7 Kamena 2022.
Mu mukino wahuje u Rwanda rwanganyijemo na Bénin igitego 1-1 ku wa 22 werurwe 2023 nabwo Kevin Muhire yahawe indi karita y'umuhondo ku munota wa 53.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye umukino u Rwanda rwanganyijemo na Bénin ni ho Umutoza Gernot Rhor yatangarije ko bagiye kurega Amavubi.
Mu buryo bwasaga n’ubwateguwe, umwe mu banyamakuru bo muri Bénin yabajije uyu mutoza niba babonye ko umukinnyi w’u Rwanda wari wambaye nimero 11, yakinnye kandi yarabonye amakarita abiri y’umuhondo mu mikino ibiri iheruka.
Mu kumusubiza, Rhor yagize ati “Reka ndebe kuko mfite [hano impapuro], hari nimero 11, Kevin Muhire wabonye ikarita y’umuhondo mu mukino ubanza ku munota wa 68, uwo mukinnyi kandi yayibonye ku munota 74 bakina na Sénégal.”
“Ni ukuvuga ngo CAF yaratuvanze cyane mbere y’uyu mukino, itujyana hirya no hino, ariko twabonye ko uyu mukinnyi wari ufite amakarita abiri y’umuhondo atigeze ahagarikwa.”
“Twamweretse Komiseri w’umukino, ndatekereza ko ubutabera bwa siporo bugena ko ahanwa. Muzi ibihano.”
Itegeko rya 42 ku bijyanye n’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika rivuga ko “umukinnyi ubonye amakarita abiri y’umuhondo agomba gusiba umukino ukurikiyeho. Iki gihano kigomba kumenyeshwa n’Ubunyamabanga [bwa CAF] ku mashyirahamwe bireba.”
Ingingo ya cyenda kuri iri tegeko ivuga ko “mbere ya buri mukino, Ubunyamabanga bwa CAF bugomba kumenyesha abasifuzi na komiseri amazina y’abakinnyi bahagaritswe kuri buri mukino. Muri ubu buryo, abakinnyi bahagaritswe babuzwa n’abayobozi b’umukino kuwugaragaramo. Abayobozi b’umukino babirenzeho, barahanwa.”
Ingingo ya 12 yo ivuga ko “Ikipe yemereye umukinnyi wahagaritswe gukina igomba gutakaza umukino ku bitego 3-0.”
Iya 13 yo ivuga ko “ugerageje guhimba inyandiko cyangwa guhindura inyandiko zemewe, iryo shyirahamwe rihagarikwa hashingiwe ku mabwiriza ahari n’amategeko ngengamyitwarire ya CAF.”
Nubwo bimeze gutyo ariko, ingingo ya 10 ivuga ko "kumenya abakinnyi batemerewe gukina biguma ari inshingano z'ishyirahamwe bireba."
Ku ruhande rw’Amavubi, amakuru ahari avuga ko raporo babonye ku mukino wa Bénin, igaragaza ko nta karita y’umuhondo yahawe Muhire Kevin nubwo umusifuzi yari yayitanze mu kibuga.

AMAKURU MASHYA
Bénin yareze u Rwanda ko rwakinishije Muhire Kevin uyu munsi kandi afite amakarita abiri y'umuhondo.
Yayabonye kuri Sénégal no kuri Bénin mu mukino ubanza.
Mu gihe iki kirego cyakwemezwa, Amavubi yaterwa mpaga. pic.twitter.com/bTpcspv6Ii
— IGIHE Sports (@IGIHESports) March 29, 2023
Bénin yareze u Rwanda muri CAF irushinja gukinisha Muhire Kevin ufite amakarita abiri y’umuhondo. Rushobora guhanishwa guterwa mpaga. pic.twitter.com/kfKMFFmhsH
— IGIHE Sports (@IGIHESports) March 29, 2023







Ibitekerezo 0