Ibi ni bimwe mu byo yavugiye mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki ya 4 Ukwakira 2026, cyabereye kuri Stade Amahoro.

McCarthy yavuze ko umukino wa gicuti uzamuhuza n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, uzamufasha kwitegura neza imikino iri imbere, by’umwihariko Igikombe cya Afurika cya 2027.

Ati “Twabonye itike yo gukina Igikombe cya Afurika kuko tuzakira, ariko ntibivuze ko tugomba kwitwara nabi. Tugomba rero kwitegura imikino nk’uko bisanzwe, uyu mukino rero urakomeza kuduha ishusho y’abakinnyi dufite.”

“Kutitwara neza mu mikino yabanje ni igitutu kidusaba gukora neza mu mikino izaza. Tugomba gutsinda kugeza mu mikino y’Igikombe cya Afurika.”

Uyu mutoza yongeyeho ko nubwo intsinzi zabura atari ngombwa ko Abanya-Kenya bakomeza kugereka amakosa ku mutoza.

Ati “Ntabwo Abanya-Kenya bakwiriye kubabara kuko nta byacitse, gutsindwa bibaho. Noneho ikipe dufite ntabwo ari nziza ku rwego tutatsindwa. Abakinnyi mfite ni ab’imbere mu gihugu na bo baherukaga imikino kera.”

“Dufite ikipe nka za Maroc n’izindi wenda banenga. Gusa dushobora gutsindwa ariko Igikombe cya Afurika cyaza tugatsinda. Dushobora no gutsinda uyu munsi ariko muri CAN tugatsindwa. Nta gitangaza rero bihangane igihe nikigera tuzatsinda.”

Benni McCarthy witegura gukina n’Amavubi umukino wa gicuti, aheruka kubona inota rimwe muri atandatu y’imikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2027.

Mu mikino umunani aheruka gukina, uyu mutoza yatsinzemo ibiri, anganya indi ibiri, mu gihe ine muri yo yayitsinzwe.

Benni McCarthy utoza Kenya yabwiye Abanya-Kenya ko ikipe yabo atari Maroc
Benni McCarthy utoza Kenya yabwiye Abanya-Kenya ko ikipe yabo atari Maroc
Benni McCarthy yifuza gutsinda Amavubi
Benni McCarthy yifuza gutsinda Amavubi