Igitego cya Stephen Bonney ku munota wa 49, ku burangare bw’Umunyezamu Khadime Ndiaye wabonye umupira uvuye mu ruhande winjira mu izamu rye nk’abandi bose bari mu Bugesera, ni cyo cyakoze ikinyuranyo, abo mu Burasirazuba babyinira mu mvura kugeza ihise.
Rayon Sports yamenye ko itazatwara Igikombe cya Shampiyona kuva mu ntangiriro za Werurwe, yari ibizi ko amahirwe isigaranye yo gucungura umwaka wayo w’imikino ari ukwegukana Igikombe cy’Amahoro nk’uko yabigenje mu 2023 ubwo yongeraga gusohokera igihugu nyuma y’imyaka ine.
Gusa, Gikundiro ntiyafashe ayo mahirwe kuri iyi nshuro, ahubwo yasezerewe na Bugesera FC yayitsinze igitego 1-0 muri buri mukino wa ½, aho yombi yakinwe mu gihe cy’iminsi irindwi gusa.
Amakosa y’Umutoza Mette, intandaro yo gusezererwa kwa Rayon Sports?
Umupira w’amaguru wo mu Rwanda urihariye, ariko si uko ugira uburyohe budasanzwe kurusha ahandi, cyangwa ube utanogeye ijisho kurusha ahandi, ahubwo ni ukubera ibindi bintu byinshi biwuvugwamo, ahanini bishingiye ku guhararirana, ruswa n’amarozi.
Ibi na byo biri mu byagarutsweho mu byumweru bibiri bishize kubera ko Rayon Sports yari isigaranye amahirwe mu Gikombe cy’Amahoro, naho Bugesera FC isabwa kwitwara neza muri Shampiyona kugira ngo yirinde kumanuka mu Cyiciro cya Kabiri dore ko kuri ubu iri munsi y’umurongo utukura, inganya amanota na Etoile de l’Est ya nyuma.
Hagiye havugwa ko amakipe yombi ashobora kumvikana, Bugesera FC igaharira Rayon Sports mu Gikombe cy’Amahoro, n’indi ikayiha amanota yari ikeneye cyane muri Shampiyona. Gusa, igihe cyahinyuje benshi ndetse baratungurwa.
Kubona Bugesera FC itsinda umukino ubanza wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro byatunguye benshi, ariko bamwe basigarana icyizere ko bishoboka, dore ko hari n’abahamyaga ko iyi Kipe yo mu Burasirazuba yari yagiye gushaka umuganga uyikorera umukino hakiri kare, umwe mu bakinnyi ba Gikundiro agezeyo asanga “byarangiye”. Uwo ni wo mupira benshi babona mu kibuga, nyamara hanze haba habaye byinshi ndetse hakavugwa byinshi birimo n’ibitabayeho.
Gutsinda kwa Rayon Sports mu mukino wahuje amakipe yombi muri Shampiyona na byo byatanze indi shusho, bigabanya amagambo y’ubwumvikane no guharirana, ariko aho ntibyari birangiye, hari undi mukino wo kwishyura mu Gikombe cy’Amahoro ari wo wabaye ku wa Kabiri.
Ku munsi nyawo, ku wa Kabiri, ku muntu usanzwe uzi Rayon Sports n’uburyo ikina, byari byoroshye kubona ko ishobora kutoroherwa na Bugesera FC bitewe n’uburyo Umutoza Julien Mette yahisemo abakinnyi 11 babanza mu kibuga.
Uyu mutoza w’Umufaransa yakinishije ba myugariro batanu inyuma, ariko ushaka wavuga icyenda mu kibuga [ku mpamvu ngiye gusobanura], nyamara yarasabwaga ibitego bibiri cyangwa birenga, kugira ngo abashe gusezerera Bugesera FC.
Uretse umunyezamu Khadime Ndiaye, rutahizamu Charles Bbaale na Muhire Kevin wamukinaga mu mugongo, abandi bakinnyi bose ba Rayon Sports bifite amaraso yo kugarira.
Mette yari yahisemo gukoresha Serumogo Ali ibumoso, Mucyo Didier Junior iburyo naho hagati yabo hakaba Nsabimana Aimable na Ngendahimana Eric, aho bafatanya na Mugisha François ‘Master’ wari imbere yabo gato, na we imbere ye hakaba Kanamugire Roger ubusanzwe ari uba uri igikuta kiri imbere y’ubwugarizi.
Icyatunguranye ni ukubona Ishimwe Ganijuru Elie abanza mu busatirizi ibumoso, ahengeka Tuyisenge Arsène usanzwe ukina ibumoso amushyira iburyo, byatumaga agonganira hagati na Muhire Kevin kugira ngo abashe gukina.
Ibi byabaye mu gihe Iraguha Hadji na Youssef Rharb bari ku ntebe y’abasimbura, aho binjiye mu kibuga mu minota 25 ya nyuma naho Mitima Isaac na Bugingo Hakim bakaba bari ku ntebe y’abasimbura nyuma yo gukiruka imvune.
Uburyo Mette yapanzemo abakinnyi be kuri uyu mukino no kuba yaratsinzwe imikino ibiri ifite kinini ivuze, agatsinda uwa Shampiyona utari ufite icyo umariye cyane Gikundiro, na byo byagaragaje uburyo yivangiye mu mibare yakoze.
Benshi mu bakinnyi ba Rayon Sports ntibari ku rwego rwayo
Nyuma yo gutsinda Bugesera FC ku wa Gatandatu, Julien Mette yavuze ko mu bakinnyi afite uyu munsi “uretse Muhire Kevin”, abandi bose ubona bakiri abana ku buryo utabatuma igikombe.
Uyu mutoza w’Umufaransa akunze kumvikanisha ko kuri ubu akinisha abakinnyi batari aba mbere kuko Rayon Sports yatakaje bane cyangwa batanu barimo Rwatubyaye Abdul, Joackima Ojera, Musa Esenu na Luvumbu Nzinga Héritier.
Ibi kandi byashimangiwe na Kapiteni w’iyi Kipe, Muhire Kevin, aho nyuma yo gusezererwa na Bugesera FC, yagize ati “Twatakaje imikino imwe n’imwe, gusa ku bwanjye ntabwo ari amakosa y’umutoza. Rayon Sports ntabwo yari ifite ikipe iyemerera kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro.”
Ku mukino wo ku wa Kabiri, byarashobokaga ko Bugesera FC yatsinda hakiri kare kuko abakinnyi barimo Ssentongo Farouk na Ani Elijah babonye uburyo batabyajije umusaruro biturutse ku guhuzagaruka k’ubwugarizi bwa Rayon Sports.
Nta mukinnyi wa Rayon Sports wagerageje gukina uko abishaka ngo bimuhire, yawe na Muhire Kevin wajyaga akora ikinyuranyo byari byanze ku buryo nta kazi gakomeye Umunyezamu Niyongira Patience yahuye na ko ku wa Kabiri nk’uko byari byagenze mu mukino ubanza.
Buri wese wari ku kibuga cyangwa warebye umukino, yarabibonaga ko mu gice cya mbere nta kintu Rayon Sports yakinnye cyayihesha kwishyura igitego mu minota ibanza, ariko byasaga n’aho Umutoza Mette nta cyizere afitiye abari ku ntebe y’abasimbura.
Bidatinze, umunsi mubi wa Gikundiro washimangiwe n’igitego cya Stephen Bonney ku mupira yatereye kure mu ruhande, Umunyezamu Khadime Ndiaye wasaga n’uwarangiye, yisanga umugeranye mu izamu.
Abakinnyi basimbuye barimo Iraguha Hadji, Paul Gomis, Youssef Rharb, Bugingo Hakim na Iradukunda Pascal, na bo nta kinyuranyo kizima bakoze ugereranyije n’ababahaye umwanya.
Nyuma y’umukino, ubwo Kapiteni wa Rayon Sports yari abajijwe icyo iyi kipe yakora kugira ngo itazongera kugira umwaka mubi nk’uwo yagize, Muhire Kevin yavuze ko bisaba Gikundiro kuzashora amafaranga menshi no kwitonda mu migurire yayo.
Ati “Burya mu mupira w’amaguru bisaba gushora kugira ngo wunguke. Umwaka utaha bazagerageze bagure abakinnyi beza, ndakeka ko babonye isomo. Birababaje kubona ikipe nka Rayon Sports imara imyaka ine nta gikombe cya Shampiyona, ni ah’ubuyobozi kugira ngo ibi bintu bihinduke.”
Mu Mpeshyi ya 2023, Rayon Sports iri mu makipe yashoye amafaranga menshi mu kwiyubaka kugira ngo uyu mwaka w’imikino yateganyijemo gukoresha miliyoni 900 Frw, arimo asaga miliyoni 200 Frw mu kugura abakinnyi, uzagende neza.
Nubwo bimeze gutyo, iyi kipe iri mu zizongera kwisanga zikeneye akayabo k’amafaranga mu kugura abakinnyi bashya cyangwa kurwana no kugumana abo zisanganywe kuko abo zifite uyu munsi bagiye gusoza amasezerano.
Kuri ubu, byibuze mu bakinnyi beza Rayon Sports igenderaho uyu munsi, batanu muri bo ni bo izaba ibara nk’abakinnyi bayo muri Kamena. Ni ukuvuga: Mitima Isaac, Charles Bbaale, Bugingo Hakim, Serumogo Ali na Aruna Mussa Madjaliwa.
Indi nkuru wasoma: Ibinegu mu migurire ya Rayon Sports yinjiye mu mwaka utoroshye
Amafoto: Kwizera Remy Moses



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!