00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Benshi mu bana bakina umupira w’amaguru baravuga imyato Airtel

Yanditswe na

Philbert H

Kuya 29 June 2015 saa 11:18
Yasuwe :

Benshi mu bana bakina umupira w’amaguru mu Rwanda bavuga imyato sosiyete y’itumanaho Airtel, yatumye babasha kubona irushanwa rikomeye rikinirwa hose mu gihugu, bityo bakabasha kubona aho bagaragariza impano yabo muri uwo mukino.

Nyuma yo gusoza imikino y’irushanwa Airtel Rising Stars mu bice (Regions) bibiri muri bine bikinirwamo iryo rushanwa, abana baryitabira baravuga imyato Airtel Rwanda, kuko yariteye inkunga rikabasha gukomera, bityo bakaba babasha kugaragaza impano yabo.

Musimbura Eric, umwe mu bakinnyi mu kigo cyigisha umupira w’amaguru i Huye, akaba kapiteni w’ikipe y’abatarengeje imyaka 15, yatangarije IGIHE ko irushanwa bashyiriweho ari uburyo bwiza butandukanye n’ubundi bajya babona bwo kugaragaza impano zabo.

Ati "Mbere nyine wagaragazaga impano ari uko haje kuba Selection (kujonjora) y’abajya muri Academy (mu ishuri ryigisha umupira w ‘amaguru), ariko aya yo ni amarushanwa, dukina umwanya uhagije n’imikino myinshi."

Jimmy Mulisa ahishurira abana ibanga ryatuma babasha guteza imbere impano yabo

Akomeza avuga ko iri rushanwa rinabafasha gukanguka bakibuka ko bakina umupira barushanwa, cyane ko nta rindi rushanwa ribaho mu Rwanda rikinwa n’abana uretse imikino bashyirirwaho mu bigo bitorezamo.

Uretse Musimbura, bagenzi be na bo bashimangira ko Airtel Rising Stars ari ingenzi kuri bo, ahubwo bakanasaba ko amahirwe nk’aya yagumaho na barumuna babo akazabasha kubageraho.

Ibyo byose babitangaje nyuma y’isozwa ry’irushwa Airtel Rising Stars muri "Region II", imikino ya nyuma ikaba yarabereye kuri Sitade ya Nyagisenyi mu Karere ka Nyamagabe.

Mu bahungu, Rusizi United ihagarariye Akarere ka Rusizi ni yo yegukanye igikombe itsinze kuri penaliti 5-4 za Winners yo mu Karere ka Muhanga, mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe na Huye Training Center (HTC) itsinze YDC (Youth Development Center).

Rusizi yabaye iya mbere yahawe igikombe cya zahabu n’amafaranga y’u Rwanda 100,000, iba inegukanye itike yo guhagararira "Region II" mu mikino ya nyuma ya Airtel Rising Stars ku rwego rw’igihugu.

Wiinners yabaye iya kabiri yahawe igikombe cya Feza n’amafaranga y’u Rwanda 80,000, mu gihe HTC yabaye iya gatatu yahawe imipira yo gukina ndetse n’amafaranga y’u Rwanda 50,000, mu gihe YDC yahawe imipira 2 yo gukina.

Mu makipe ane yitabiriye Airtel Rising Stars muri Region II, Gatagara ihagarariye Akarere ka Ruhango ni yo yegukanye igikombe cya zahabu n’amafaranga y’u Rwanda 100,000 nyuma yo gutsinda kuri penaliti 4-3 za Nyanza.

Nyanza yabaye iya kabiri yo yahembwe igikombe cya Feza n’amafaranga y’u Rwanda 70,000.

Airtel Rising Stars izakomeza mu mpera z’iki cyumweru, ikazakomereza mu Ntara y’Uburengerazuba (mu Karere ka Rubavu) ahazasorezwa imikino yo muri Region III.

Imikino ya nyuma ya Airtel Rising Stars ku rwego r’igihugu iteganyijwe mu kwezi gutaha, ikazakinirwa kuri Sitade Ubworoherane y’Akarere ka Musanze, ahazahurira amakipe ane ahagarariye buri Region mu bahungu ndetse n’ane y’abakobwa.

Kugeza ubu, Centre de Formation de Football ya Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo ni yo izahagararira Region I mu bahungu n’aho Abarashi bo muri ako Karere bahagarariye iyo Region mu bakobwa, Rusizi United ihagararire Region II mu bahungu na Gatagara (Ruhango) ihagararire iyo Region mu bakobwa.

Airtel Rising Stars irimo gukinwa ku nshuro ya Gatatu mu Rwanda, ku nshuro ya mbere yakinwaga ifite umukinnyi w’icyitegererezo Laurent Etame Mayer, Umunya Cameroun wahoze akinira Arsenal, ku nshuro ya kabiri (mu 2014) umukinnyi w’icyitegererezo yari Tony Adams, Umwongereza na we wahoze ari kapiteni wa Arsenal, kuri iyi nshuro bwo ni Jimmy Mulisa, Umunyarwanda wahoze akinira APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi.

Jimmy Mulisa, Umukinnyi w'icyitegererezo muri Airtel Rising Stars mu Rwanda aha inama abakinnyi bakiri abana
Irushanwa AIrtel Rising Stars uyu mwaka ryitabirwa n'abana batarengeje imyaka 15
Irushanwa riterwa inkunga na Airtel, rigategurwa n'ihuriro IJABO rihuza ibigo byigisha abana gukina umupira w'amaguru
Rusizi United ni yo yegukanye igikombe muri Region II
Rusizi United yahembwe amafaranga y'u Rwanda 100,000
Clementine Nyampinga, Ushinzwe iyamamazabikorwa n'Itumanaho muri Airtel Rwanda ni we wari uhagarariye iyo sosiyete mu gusoza irushanwa muri region II

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages