00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Berlin: Abadage basaga miliyoni bakiriye igikombe cy’Isi

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 15 July 2014 saa 03:48
Yasuwe :

Nyuma yo gutwara igikombe cy’Isi ku nshuro ya kane, ikipe y’u Budage yageze i Berlin yakirwa n’abafana barenga ibihumbi 500 bamwe bari bakiri mu mujyi hagati kuva ku Cyumweru ubwo batwaraga iki gikombe baherukaga mu 1990.
Ku mukino wa nyuma u Budage bwatsinze Argentina igitego 1-0 cya Mario Gotze ku munota wa 113.
Abafana benshi bari i Brandenburg Gate mu murwa Berlin bategereje abasore ba Joachim Low naho abandi bategereje ku mihanda.
Kapiteni Philipp Lahm n’igikombe cy’Isi mu ntoki (…)

Nyuma yo gutwara igikombe cy’Isi ku nshuro ya kane, ikipe y’u Budage yageze i Berlin yakirwa n’abafana barenga ibihumbi 500 bamwe bari bakiri mu mujyi hagati kuva ku Cyumweru ubwo batwaraga iki gikombe baherukaga mu 1990.

Ku mukino wa nyuma u Budage bwatsinze Argentina igitego 1-0 cya Mario Gotze ku munota wa 113.

Abafana benshi bari i Brandenburg Gate mu murwa Berlin bategereje abasore ba Joachim Low naho abandi bategereje ku mihanda.

Kapiteni Philipp Lahm n’igikombe cy’Isi mu ntoki akurikiwe na Thomas Muller na Bastian Schweinsteiger nibo babaye aba mbere gusohoka mu ndege “Boeing 747”, bashyiriweho yo kubakura muri Brazil, yururukiye ku kibuga cya Tegel muri iki gitondo.

Abakinnyi bahise burira imodoka y’umukara yanditseho imyaka batwayemo igikombe cy’Isi 1954, 1974, 1990 na 2014.

I Brandenburg Gate berekanaga amashusho ya bimwe mu bihe byaranze u Budage mu gikombe cy’Isi byumwihariko igitego cya Gotze cyabahesheje igikombe cy’Isi cya kane bakaba barushwa kimwe na Brazil yacyakiriye bakayinyagira ibitego 7-1.

Mu dupira tw’umukara turiho ikirango cy’uruganda rukora imodoka rwa Benz, mu modoka nini ishushanyijeho inyenyeri enye [ibikombe bine by’Isi] igaragiwe n’abashinzwe umutekano niko iyi kipe yazengurutse umurwa Berlin.

Urugendo mu mafoto

Special pages