Ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Ukwakira 2026, ni bwo hashyizwe hanze urutonde rw’makipe yahawe uburenganzira bwo gukina mu mwaka w’imikino wa 2026/27 mu Cyiciro cya Kabiri.
Amakipe 20 ni yo yari yasabye gukina iki cyiciro, ariko ane muri yo ntiyemerewe. Ayo ni Motar FC, Unity SC, Addax SC na Muhazi United FC.
Aya makipe yangiwe kubera kutubahiriza bimwe mu byo yasabwe na Komisiyo ishinzwe Gutanga Impushya zo kwitabira amarushanwa ya FERWAFA izwi nka “Club-Licensing”.
Abagize aya makipe bakomeza gushimangira ko barenganyijwe ndetse mu gihe byaba bikomeje gutyo biteguye kuzitabaza Urukiko Nkemurampaka rwa Siporo ku Isi (CAS), kuko bitabaje Komisiyo y’Ubujurire n’Urukiko rwa Siporo Rwigenga rwa FERWAFA ariko umwanzuro ukomeza kuba umwe.
Amategeko ya FERWAFA ateganya ko ikipe itabashije kubona uruhushya rwo gukina icyiciro runaka, ikinira mu cyiciro gikurikiyeho kandi na bwo yubahirije ibisabwa amakipe akirimo. Ibi bivuze ko aya makipe ane ashobora gukina Icyiciro cya Gatatu mu gihe umwanzuro yafatiwe waba ukomeje kuba ntakuka.
Amakipe yemerewe gukina iki cyiciro ni Intare FC, Nyanza FC, Ejoheza FC, Rutsiro FC, AS Muhanga, Sina Gérard FC, Espérance Sportive de Kigali, Nkombo FC, Espoir FC, UR FC, Vision Jeunesse Nouvelle FC, Skills and Mind FC, Tony FC, La Jeunesse FC, City Boys FC na Kamonyi FC.
Biteganyijwe ko iyi shampiyona izatangira ku wa 23 Ukwakira 2026, nyuma yo guhindurirwa amatariki. Ku nshuro ya mbere yari yashyizwe ku wa 3 Ukwakira, yimurirwa ku wa 10 Ukwakira 2026.








Ibitekerezo 0