00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu Bigirimana Abeddy yahariye Ssekisambu penaliti yahesheje intsinzi Kiyovu Sports

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 11 December 2022 saa 10:31
Yasuwe :

Umukinnyi wo hagati ukomoka mu Burundi, Bigirimana Abeddy, yanze gutera penaliti ayiharira mugezi we Erisa Ssekisambu, ngo akomeze azamure umubare w’ibitego yinjije muri shampiyona.

Hari ku mukino Kiyovu Sports yatsinzemo Police FC igitego 1-0 kuri uyu wa Gatandatu.

Wari umukino usobanuye byinshi kuri Kiyovu Sports yari ku mwanya wa kane, irushwa na Rayon Sports ya mbere amanota arindwi yose.

Ku munota wa 72 w’umukino, Mugenzi Bienvenue yacomekeye umupira mwiza Bigirimana Abeddy mu rubuga rw’amahina, maze Ngabonziza Pacifique wa Police FC amukoreraho ikosa amukuruye amaguru, umusifuzi ahita atanga penaliti ya Kiyovu Sports.

Benshi barebaga uyu mukino batunguwe no kubona Bigirimana Abeddy usanzwe azwiho gutera neza penaliti, afata umupira akawuhereza rutahizamu Erisa SSekisambu ukomoka muri Uganda, ngo abe ari we uwutera.

Uyu mugabo na we yayinjije neza mu izamu rya Police FC, ryari ririnzwe na Kwizera Janvier.

Bigirimana yabwiye IGIHE nyuma y’umukino ko yahaye Ssekisambu penaliti kuko agomba kongera umubare w’ibitego yatsinze, ndetse ari we usanzwe utsindira Kiyovu Sports.

Yagize ati "Nayimuhaye [penaliti] kuko ari we usanzwe udutsindira kandi afite umubare w’ibitego byinshi mu ikipe. Ni byiza gukomeza kuzamuka dusatira umwanya wa mbere kuko dufite intego yo kwegukana igikombe, ariko kandi ni na byiza kurushaho kugira mugenzi wacu uri mu bafite ibitego byinshi."

"Mufitiye icyizere kuko azi gutera penaliti neza, nari mbizi ko ari buyitsinde kandi yabikoze. Uko turi mu kibuga buri wese afite icyo ashoboye kurusha undi, mu mupira w’amaguru wibanda ku byo uzi gukora neza kugira ngo utange umusaruro ku ikipe muri rusange. Tugomba gusenyera umugozi umwe, amahirwe tubonye tukayabyaza umusaruro twese hamwe tugafasha Kiyovu Sports kugera ku gikombe."

Muri rusange Kiyovu Sports imaze kwinjiza ibitego 23 birimo bitandatu byatsinzwe na Ssekisambu, bitanu bya rutahizamu Mugenzi Bienvenue, bitatu bya Bigirimana Abeddy na bibiri bya Ismael Pichou. Abandi bamaze kwinjiza kimwe.

Ssekisambu ararushwa ibitego bibiri na Shabban Hussein "Tchabalala" wa AS Kigali uyoboye abandi n’ibitego umunani, ukurikirwa n’umunya-Cameroun Willy Essomba Onana wa Rayon Sports n’ibitego birindwi.

Kiyovu Sports yahise igera ku mwanya wa gatatu n’amanota 24 mu mikino 13, ikaba irushwa na Rayon Sports ya mbere izigamye umukino, amanota ane. AS Kigali ni iya kabiri n’amanota 24 nayo mu gihe APR FC ari iya kane n’amanota 21 mu mikino 12.

Indi mikino y’umunsi wa 13 wa shampiyona:

Ku cyumweru tariki 11 Ukuboza 2022

– Etincelles vs Rayon Sports saa 15:00

– AS Kigali vs Espoir saa 15:00

– Musanze Fc vs Gasogi United saa 15:00

– Sunrise vs Rwamagana City saa 15:00

– Mukura vs Bugesera Fc saa 15:00

Ku wa Mbere 12 Ukuboza 2022

– Rutsiro Fc Vs APR Fc saa 15:00

Ku munota wa 72 Ngabonziza Pacifique wa Police FC yakoreye ikosa kuri Bigirimana Abeddy amurashye amaguru umusifuzi atanga penaliti
Abakinnyi ba Kiyovu Sports bari mu byishimo ko babonye penaliti mu gihe aba Police FC bari mu gahinda
Mugenzi Bienvenue yahise ajya guhobera Erisa Ssekisambu kuko yizeraga ko ari we ugiye kuyitera
Bigirimana Abeddy wakoreweho ikosa yahaye umupira Erisa Ssekisambu ngo atere penaliti
Ssekisambu nawe arawakira
Ssekisambu azwi ho ubuhanga bwo gutera neza penaliti haba mu mikino no mu myitozo ya Kiyovu Sports
Yaje agana ku ruziga baterekamo umupira igihe bagiye gutera penaliti
Yayiteretse neza mu gihe umusifuzi yegezagayo abakinnyi ba Police FC
Umunyeamu wa Police FC, Kwizera Janvier yaje gutera ubwoba Erisa Ssekisambu kugira ngo aterane igihunga penaliti
Yamwongoreraga amagambo ashobora kumukura mu mukino
Ssekisambu yasubiye inyuma arebana na Kwizera Janvier umunyezamu wa Police FC
Umunyezamu Kwizera agerageza kwirambura ngo akuremo umupira wa Ssekisambu
Ssekisambu yayiteye neza Kwizera arirambura biba iby'ubusa
Umunyezamu wa Police FC yakurikije amaso umupira
Ssekisambu na bagenzi be bitereye mu bice nyuma yo kubona igitego cyatangaga amahirwe yo kubona amanota atatu
Byari ibyishimo kuri Kiyovu Sports yaherukaga gutsindwa na AS Kigali ibitego 4-2
Rutahizamu Erisa Ssekisambu ashimira abafana bamweretse urukundo igihe yatsindaga penaliti
Umukino urangiye abafana ba Kiyovu Sports bashimiye abakinnyi batumye basatira imyanya ya mbere y'urutonde rwa shampiyona

 [1]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages