00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bigoranye Rayon Sports yikuye imbere ya Rutsiro mu mukino Mbirizi yigaragajemo (Amafoto)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 21 August 2022 saa 07:43
Yasuwe :

Rayon Sports yatsinze Rutsiro ibitego 2-1, mu mukino usoza umunsi wa mbere wa shampiyona.

Ni umukino watangiranye imbaraga ku ruhande rwa Rayon sports, yari ishyigikwe n’abafana benshi bari baje gushyigikira iyi kipe y’i Nyanza.

Ku munota wa 8 Tuyisenge Arsène wacaga ku ruhande rw’iburyo, yazamukanye umupira neza ariko umupira umuzamu awukuramo.

Ku munota wa 19 Rayon Sports yabonye koruneri bayihererekanya neza Ndekwe Felix acomekera umupira Willy Onana , umupira awuteye ufata igiti cy’izamu.

Ku munota wa 27 Tuyisenge yongeye kuzamukana umupira neza ashuka ba myugariro ba Rutsiro ko agiye gushota ahubwo ahereza umupira Mbirizi Eric na we wacenze neza aryamisha umuzamu atsinda igitego cya mbere.

Mbirizi yongeye kuzamukana umupira neza ku munota wa 30 awuhereza Boubakar Traoré, awuteye umuzamu Dukuzeyezu Pascal arawufata neza.

Rutsiro yari ifite gahunda yo gukina imipira Rayon Sports itakaje, yanyuzagamo ikazamuka ariko amashoti ikayatera hanze.

Iminota itatu y’inyongera nta gikomeye yatanze kuko igice cya mbere cyarangiye ari igitego kimwe cya Rayon sports ku busa bwa Rutsiro.

Igice cya Kabiri cyatangiranye impinduka Nishimwe Blaise asimbura Ndekwe Felix. Ku munota wa 55 Ndizeye Samuel yatakaje umupira yarazamukanye Rutsiro ihita icomoka yihuta cyane Mumbere Marikidogo ntiyakora ikosa ahita aroba umuzamu Twagirayezu Aman. Amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Traoré yazamukanye umupira kuwa 58 bamutera mu rubuga rw’amahina umusifuzi avuga ko atari penaliti.

Nyuma yo kwishyura igitego Rustiro yiminjiriyemo agafu itangira kwima Rayon sports umupira. Nyuma y’iminota Rayon sports umupira yawubuze ku munota 80 yongeye kubona amahirwe yo gutsinda igitego ariko umupira Mbirizi yari ateye abakinnyi ba Rutsiro bawukuriramo ku murongo.

Rayon sports yakomeje kwataka ishaka igitego cy’itsinzi ariko Onana akomeza kuyita hanze.

Ku munota wa 86 Paul Were yateye koruneri nziza Mucyo Didier atsinda igitego cya kabiri, Aba rayon bariruhutsa, ni uko umukino urangira Rayon sports itsinze Rutsiro ibitego 2-1.

Uko umukino y’umunsi wa mbere wa shampiyona yagenze

Kuwa Gatandatu tariki 20 Kanama 2022

Rwamagana City 0-1 Gorilla Fc

Bugesera Fc 1-3 Kiyovu sports

Gasogi united 1-0 Mukura

Rayon Sports 2-1 Rutsiro

Shampiyona izagaruka tariki 6 Nzeri 2022 nyuma y’Ikipe y’Igihugu Amavubi izaba ikina imikino na Ethiopia mu gushaka itike yo kwerekeza mu mikino ya CHAN 2023 izabera muri Algérie.

Umukino wari uw'ishiraniro
Abafana ba Rayon bari babukereye ku bwinshi
Mibirizi Eric yatsinze igitego cye cya mbere muri Rayon Sports
Tuyisenge ni umwe mu bakinnyi bigaragaje muri uyu mukino
Mucyo Didier yishimira igitego yatsinze mu minota ya nyuma
Ubwo Rutsiro yishyuraga igitego cya mbere
Aba-Rayon bazanye imifanire idasanzwe
Abafana ba Rayon Sports baje ku kibuga bitwaje umuriro mu buryo budasanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages