Uyu mukino watangiye saa 18h ikipe ya Rayon Sports yawukinnye yaruhukije bamwe mu bakinnyi basanzwe babanza mu kibuga nka Fabrice Mugheni, na Rutanga Eric biyongera kuri Manishimwe Djabel utakinnye kuko yakoze ubukwe.

Kuba itari ifite aba bakinnyi ntabwo byayibujije kwitwara neza mu mukino wa mbere w’igikombe cy’Intwari kiri guhuza amakipe ane yaje imbere ku rutonde rwa shampiyona y’umwaka ushize, aho yahanganye na Etincelles FC yo mu karere ka Rubavu.

Umukino watangiye Rayon Sports ihererekanya neza cyane ku bakinnyi bayo bakina basatira, Niyonzima Olivier Sefu, Bukuru Christopher na ba rutahizamu babiri, Michael Sarpong na Bimenyimana Bonfils Caleb.

Guhagarara nabi kwa ba myugariro Tuyisenge Hakim na Niyibizi Ramadhan, byabyajwe umusaruro na Bukuru Christopher ku munota wa 14 kusa w’umukino, ahindura umupira arawubarenza usanga Michael Sarpong ukomoka muri Ghana imbere y’izamu afungura amazamu ku gitego cy’umutwe.

Nyuma y’iki gitego impande zombi zakinnye zitonze bituma nta buryo bwinshi bwo kubona igitego buboneka mu gice cya mbere cyarangiye Rayon Sports iyoboye umukino n’igice kimwe.

Ikipe ya Etincelles FC itozwa na Nduhirabandi Abdul Karim bita Coka yakoze impinduka yinjiza Hatungimana Yannick bavanye muri Inter Stars y’i Burundi mu ntangiriro z’igice cya kabiri.

Bagerageje gushaka igitego cyo kwishyura ariko amahirwe babonye ku munota wa 57 n’uwa 65 ntibwabyazwa umusaruro na rutahizamu Mumbere Saiba Claude wakinaga nka rutahizamu rukumbi w’iyi kipe yo mu karere ka Rubavu.

Etincelles FC yananiwe kubyaza umusaruro amahirwe yabonye bituma Rayon Sports yongera kwigirira icyizere yongera guhererekanya neza.

Ku kazi gakomeye ka Niyonzima Olivier Sefu ku munota wa 76, Rayon Sports yabonye igitego cya kabiri ku mupira Sefu yacomekeye Michael Sarpong ku ruhande rw’iburyo, adahagaritse ahindurira umupira Bimenyimana Bonfils Caleb wakinaga umukino wa nyuma muri Rayon Sports atsinda igitego cya kabiri muri iyi kipe yakiniye kuva mu mpeshyi ya 2017.

Mu minota umunani ya nyuma y’umukino umutoza Robertinho yinjije Kevin Ndayisenga, rutahizamu w’Umurundi uri mu igeragezwa, afata umwanya wa Bukuru Christopher ariko umukino urangira adashoboye gukora ku mupira nyamara yitezweho kubasimburira Caleb mu bihe biri imbere.

Nyuma y’uyu mukino wakurikiranywe n’umutoza wungirije Rayon Sports yavanye muri Brésil, Wagner do Nascimento Silva, rutahizamu Bimenyimana Bonfils Caleb yahise asezera abakinnyi bagenzi be anasezera abafana ba Rayon Sports kuko agiye kwerekeza muri Široki Brijeg iri ku mwanya wa Gatanu muri shampiyona ya Bosnie Herzégovine.

Gahunda y’imikino isigaye mu gikombe cy’Intwari

Kuwa Kabiri tariki 29 Mutarama 2019

· APR FC vs Etincelles FC (Saa 15:30, Stade ya Kigali)

· Rayon Sports vs AS Kigali (Saa 18h, Stade ya Kigali)

Kuwa Gatanu tariki 1 Gashyantare 2019

· Etincelles FC vs AS Kigali (15:30, Stade Amahoro)

· APR FC vs Rayon Sports (18h, Stade Amahoro)

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga muri Rayon Sports baburaga zimwe mu nkingiza zayo za mwamba
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga muri Rayon Sports baburaga zimwe mu nkingiza zayo za mwamba
Ikipe ya Etincelles FC iri gukina iki gikombe kuko yarangirije ku mwanya wa kane muri shampiyona ishize
Ikipe ya Etincelles FC iri gukina iki gikombe kuko yarangirije ku mwanya wa kane muri shampiyona ishize
Umupira wasanze Sarpong ahagaze wenyine
Umupira wasanze Sarpong ahagaze wenyine
Ahita atera mu izamu atazuyaje
Ahita atera mu izamu atazuyaje
Sarpong Michael ukomoka muri Ghana yishimira igitego cya mbere
Sarpong Michael ukomoka muri Ghana yishimira igitego cya mbere
Yashimiwe na mugenzin we Donkor Prosper Kuka bakomoka hamwe
Yashimiwe na mugenzin we Donkor Prosper Kuka bakomoka hamwe
Abafana ba Etincelles FC bavuye i Rubavu mbere y'umukino bari bafite icyizere
Abafana ba Etincelles FC bavuye i Rubavu mbere y'umukino bari bafite icyizere
Abafana ba Rayon Sports bamuririmbiye bati, 'Aragiye, Arigendeye, Aransize, Mbaye uwande'
Abafana ba Rayon Sports bamuririmbiye bati, 'Aragiye, Arigendeye, Aransize, Mbaye uwande'
Abafana b'amakipe ahora ahanganye mu Rwanda babyubashye ntibashyamirana
Abafana b'amakipe ahora ahanganye mu Rwanda babyubashye ntibashyamirana
Abakinnyi ba Rayon Sports basezeye ku mugaragaro rutahizamu wabo Bimenyimana Bonfils Caleb
Abakinnyi ba Rayon Sports basezeye ku mugaragaro rutahizamu wabo Bimenyimana Bonfils Caleb
Dushimimana Claude ushinzwe ibikoresho bya Rayon Sports wahanishijwe na Ferwafa umwaka adakora, yarebanye uyu mukino na Savio Nshuti wa APR FC na Cedric Mugenzi wa Musanze FC bombi bakiniye Rayon Sports

Etincelles FC yarushaga Rayon Sports ku mipira yo mu kirere
Etincelles FC yarushaga Rayon Sports ku mipira yo mu kirere
Hakizimana Abdul Karim na bagenzi be mu gice cya kabiri bashatse ibitego byo kwishyura ariko ntibahirwa
Hakizimana Abdul Karim na bagenzi be mu gice cya kabiri bashatse ibitego byo kwishyura ariko ntibahirwa
Ibitego bitanu yatsinze muri CAF Confederation Cup n'ibitego icyenda yatsinze muri shampiyona bizaguma ku mitima y'abakunda Rayon Sports
Ibitego bitanu yatsinze muri CAF Confederation Cup n'ibitego icyenda yatsinze muri shampiyona bizaguma ku mitima y'abakunda Rayon Sports
Iddi Djumapiri yari afite inshingano zo gufata Bimenyimana Bonfils Caleb ariko ntiyashobora kumuheza
Iddi Djumapiri yari afite inshingano zo gufata Bimenyimana Bonfils Caleb ariko ntiyashobora kumuheza
Intsinzi ya Rayon Sports ni agahinda ku bakunzi ba APR FC
Intsinzi ya Rayon Sports ni agahinda ku bakunzi ba APR FC
Kuko Mugheni atakinnye, hagati ha Rayon Sports hayobowe na Donkor Prosper Kuka
Kuko Mugheni atakinnye, hagati ha Rayon Sports hayobowe na Donkor Prosper Kuka
Mu mbeho yo mu ibanga ry'umusozi wa Kigali, abafana ntibatinya kwambara ubusa
Mu mbeho yo mu ibanga ry'umusozi wa Kigali, abafana ntibatinya kwambara ubusa
Mu minota ya nyuma Rayon Sports yasimbuje ishyiramo Ndayisenga Kevin, Umurundi uri mu igeragezwa
Mu minota ya nyuma Rayon Sports yasimbuje ishyiramo Ndayisenga Kevin, Umurundi uri mu igeragezwa
Mu rwego rwo gucunga umutekano, abafana ba APR FC n'aba Rayon Sports bari bafite imikino kuri stade imwe, Polisi yari yashyibariyeho uruzitiro rubagabanya
Mu rwego rwo gucunga umutekano, abafana ba APR FC n'aba Rayon Sports bari bafite imikino kuri stade imwe, Polisi yari yashyibariyeho uruzitiro rubagabanya
Ndayisenga Kevin yavuye mu kibuga adakoze ku mupira nyamara yitezweho kuba umusimbura wa Caleb mu bihe biri imbere
Ndayisenga Kevin yavuye mu kibuga adakoze ku mupira nyamara yitezweho kuba umusimbura wa Caleb mu bihe biri imbere
Nduhirabandi Abdul Karim Coka utoza Etincelles FC ntabwo yanyuzwe n'uko ba myugariro be bitwaye
Nduhirabandi Abdul Karim Coka utoza Etincelles FC ntabwo yanyuzwe n'uko ba myugariro be bitwaye
Niyonzima Olivier Sefu niwe watowe nk'umukinnyi w'umukino
Niyonzima Olivier Sefu niwe watowe nk'umukinnyi w'umukino
Nubwo abafana ba APR FC batishimiye umusaruro wa mukeba wabo ariko baracyizeye igikombe
Nubwo abafana ba APR FC batishimiye umusaruro wa mukeba wabo ariko baracyizeye igikombe
Rutanga Eric yari yaruhukijwe
Rutanga Eric yari yaruhukijwe
Umunyezamu Nsengiyumva Dominique yatabaye Etincelles FC inshuro nyinshi
Umunyezamu Nsengiyumva Dominique yatabaye Etincelles FC inshuro nyinshi
Umutoza wungirije mushya wa Rayon Sports, Wagner do Nascimento Silva (hagati) yakurikiranye umukino w'abakinnyi be
Umutoza wungirije mushya wa Rayon Sports, Wagner do Nascimento Silva (hagati) yakurikiranye umukino w'abakinnyi be
Umutoza wungirije wa APR FC Miodrag Radanovic akurikirana umukino w'abakeba
Umutoza wungirije wa APR FC Miodrag Radanovic akurikirana umukino w'abakeba
Wari umukino urimo ihangana rikomeye, byatumye habamo amakarita menshi
Wari umukino urimo ihangana rikomeye, byatumye habamo amakarita menshi
Wari umukino w'imbaraga
Wari umukino w'imbaraga

Amafoto: Ntare Julius