Umutoza wa Kaizer Chiefs Arthur Zwane yari amaze igihe ashimangiye ko ikipe ye igikeneye rutahizamu utandukanye, ushobora gufata icyemezo, ubasha kugumana umupira, byaba byiza akaba ari muto wabasha gukina mu mukino wihuta.
Mu igeragezwa Caleb yari yarakoreye mu Ikipe ya Kaizer Chiefs bikarangira adasinye, hari habayemo ikibazo cy’uko abayobozi bayo bamwishimiye, ariko umutoza Arthur Zwane akavuga ko ubushobozi bwe buri hasi y’ubwo yifuza.
Zwane amaze kubura uwo yifuzaga yahisemo guhindura ibitekerezo bye yemera ko Bimenyimana Caleb aza kumubera rutahizamu mushya.
Ubuyobozi bwa Kaizer Chiefs bubinyujije ku mbuga nkoranyambaga bwatangaje ko Bimenyimana Bonfils Caleb, yatsinze igeragezwa, bityo akaba yaremeye kugirana amasezerano nabo.
Uyu musore wimyaka 24, ku wa Mbere yagaragaye mu birori by’ikipe yahoze akinira ya Rayon Sports bizwi nka ’Rayon Sports Day’ benshi bakeka ko azakinira iyi kipe, nyamara umutoza w’iyi kipe Christian Francis Haringingo yavuze ko uyu rutahizamu atari mu ikipe azakoreshwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!