00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biramahire Abeddy yasinye muri Clube Ferroviário de Nampula

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 18 July 2024 saa 06:01
Yasuwe :

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Biramahire Abeddy, wakiniraga UD Songo yerekeje muri Clube Ferroviário de Nampula yo muri Mozambique.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 18 Nyakanga 2024, ni bwo uyu mukinnyi yanyujije ubutumwa bwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko yerekeje mu ikipe nshya.

Biramahire Abeddy yerekeje muri Mozambique mu mwaka ushize ubwo yageraga muri UD Songo ndetse mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa ahita akina na Ferroviario de Nampula yamuguze afasha bagenzi be kuyambura igikombe.

Nyuma y’umwaka umwe n’igice yari amaze muri UD Songo, ubu Biramahire ni umukinnyi mushya wa Clube Ferroviário de Nampula (Nampula Railway Club) mu mwaka utaha w’imikino.

Nampula Railway, ni ikipe yashinzwe mu 1924, ikaba ifite igikombe kimwe cya shampiyona yegukanye mu 2004 ndetse n’icy’igihugu iheruka mu 2003 mu gihe iheruka mu marushanwa Nyafurika mu 2008.

Uyu rutahizamu w’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yakiniye andi makipe nka Police FC, Mukura VS na AS Kigali yo mu Rwanda, Buildcon yo muri Zambia, CS Sfaxien yo muri Tunisie na Al-Suwaiq Club yo muri Oman.

Ferroviário de Nampula yo muri Mozambique yaguze Biramahire Abeddy
Biramahire Abeddy ukinira Amavubi yabonye ikipe nshya muri Mozambique

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages